AmakuruImikino

Rayon Sports iri mubiganiro n’abatoza bagera kuri batanu

Nyuma y’iminsi mike ikipe ya Rayon Sports imaze itandukanye n’uwari umutoza  wayo w’umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza, iyikipe yatangaje ko iri mu biganiro n’abatoza bagera kuri 5.

Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza kubera umusaruro muke.

Nyuma y’iminsi 2, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza bashobora kuba baza gusimbura uyu munya-Mexique.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye.

Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports ifite umutoza mushya.”

Amakuru avuga ko uko mu batoza bari mu biganiro na Rayon Sports harimo n’umunyarwanda Casa Mbungo Andre wamaze gusezera ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yatozaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger