AmakuruImyidagaduro

R.kelly yajyanye uwahoze ari umugore we mu nkiko

Andrea Lee Kelly wahoze ari umugore w’umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika R.Kelly, arashinjwa n’uyu muhanzi gushyira ku karubanda ibyaranze umubano wabo ubwo babanaga akica amasezerano bagiranye ubwo bemeranyaga gutandukana.

Muri aya masezerano, Andrea yari yaremeye ko atazagira icyo avuga ku byerekeranye n’ibyabereye mu rugo rwabo mbere y’uko batandukana.

R.Kelly yareze uyu mugore amushinja ko akomeje kugenda atatira icyo bemeranyije akadukira kumena amabanga bagiranye.

TMZ yanditse ko yabonye impapuro zirimo ikirego cyatanzwe n’abanyamategeko ba R Kelly, aho ashinja uwahoze ari umugore we Andrea Lee Kelly kurenga ku masezerano bagiranye ubwo biyemezaga gutandukana mu 2009.

R Kelly asaba ko uyu mugore yategetswe kutongera kugira icyo avuga cyerekeranye n’umubano wabo bombi kuko bumvikanye ko ‘ntawe uzashishura icyerekeranye n’umubano wabo, ubuzima bwite n’ubucuruzi bari bahuriyeho’.

Umuvugizi wa R Kelly, Steven Greenberg, yabwiye TMZ ko ikiganiro aherutse guha iki kinyamakuru kiri mu byatumye biyemeza kumujyana mu nkiko.

Hari ikindi kiganiro cyitwa ’Growing Up Hip Hop aho Andrea nabwo yavugiyemo ibyerekeye umubano we na R Kelly mbere y’uko batandukana.

Basabye ko uyu mugore atongera gusubira mu bitangazamakuru avuga ku wahoze ari umugabo we.

Steven Greenberg yavuze ko ‘R Kelly ntabwo aravugira Andrea mu ruhame kandi hari byinshi ashobora kuvuga’.

Yavuze ko uyu mugore yungukira habiri, harimo kubona amafaranga y’indezo no kwandagaza uwahoze ari umugabo we ku karubanda.

Alison Motta uvugira Andrea yavuze ko R Kelly yamaze igihe kinini yaranze gutanga indezo ndetse ko kumena amabanga y’urugo ashinja uyu mugore, nawe yabikoze mu gitabo yise “Soulacoaster” yasohoye mu 2012.

Yongeyeho ko R Kelly adakwiye gukangisha uyu mugore kumujyana mu nkiko kuko aharanira uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko.

Muri Werurwe uyu mwaka R Kelly yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kudatanga indezo, nyuma aza kuyitanga ararekurwa.

Kuva yatandukana n’uyu mugore babyaranye abana batatu, bari bemeranyijwe ko azajya amuha ibihumbi $20 buri kwezi ariko ntiyabyubahiriza.

Uretse kudatanga indezo R Kelly akurikiranyweho ibyaha byo guhohotera no gufata abakobwa ku ngufu barimo n’abatari bafite imyaka y’ubukure.

Ni ubuhamya bwasohotse muri filime mbarankuru yiswe Surviving R Kelly” yerekanywe na televiziyo ya HBO no mu iserukiramuco rya sinema rya Sundance.

R.Kelly yakomye uwahoze ari umugore we Andrea gukomeza kumena amabanga y’urugo rwabo
R Kelly guhera mu mpera za 2018, yakunze kwibasirwa n’ibibazo byerekeranye n’abagore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger