AmakuruPolitiki

Qatar n’u Rwanda mu rugendo rwo gukomeza ubufatanye

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yashimiye Perezida Paul Kagame ku ruhare rukomeye agira mu kwimakaza amahoro no gutuza mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’akazi yamaze mu Rwanda, rwerekanye intambwe ishimishije mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo ku wa 21 Ugushyingo 2025, Sheikh Tamim yasoreje mu Rwanda uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri rwari rigamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye. Abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byimbitse byagarutse ku mahirwe mashya mu kongerera imbaraga imikoranire ya Qatar n’u Rwanda.

Yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi umaze kugera ku rwego rushimishije, rukaba rutanga icyizere cy’ubutwererane burambye n’inyungu rusange ku mpande zombi. Yanashimye kandi uruhare rwa Perezida Kagame mu gushyigikira gahunda zigamije kugarura amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Uruzinduko rwe rubaye nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Werurwe 2025 hagati ya Sheikh Tamim, Perezida Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, byibanze ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Qatar imaze igihe ifasha mu guhuza imitwe ibiri ihanganye no mu migambi yo gushyigikira ibiganiro by’amahoro byabereye i Washington.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimye uruhare rwa Qatar mu gucunga no guhuza ibibazo mpuzamahanga, ashimangira ko ubufatanye bw’ibi bihugu bureba inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n’ingufu.

Qatar inarimo mu mishinga minini irimo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera giteganyijwe kurangira mu 2027, ndetse no gushyigikira gahunda ya Zero-Out-Of-School, igamije kugarura abana basibye ishuri.

Uruzinduko rwaranzwe kandi n’igikorwa cyihariye cy’ubucuti, aho Perezida Kagame yageneye Sheikh Tamim inka z’inyambo mu rwuri rwa Kibugabuga, igikorwa gifatwa nk’ikigaragaza icyubahiro n’ubusabane hagati y’ibihugu byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger