AmakuruPolitiki

Perezida wa Pologne atagerejwe i Kigali

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’igihugu cye.

Biteganyijwe ko Perezida Andrzej Duda azagendera u Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Ukwakira 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ni we watangaje amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda i Kigali.

Ubwo yari mu kiganiro cyamuhuje n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku wa 11 Ukwakira 2023, yashimiye umubano mwiza ukomeje kwaguka hagati y’u Rwanda na Pologne.

Minisitiri Dr Biruta kandi yavuze ko ari umubano ukomeje guterwa ingabo mu bitugu no kuba ibihugu byombi byarafunguye Ambasade zireberera inyungu zabyo.

Umubano w’u Rwanda na Pologne watangiye mu myaka ya 1960 ushingiye kuri politiki na diplomasi gusa mu 2017, Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania.

Mu mpera za 2022, Pologne yatangaje ko igiye gufungura Ambasade mu Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi nibwo u Rwanda rwahise rufungura Ambasade yarwo muri Pologne maze Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi warwo muri icyo gihugu.

Kuva mu 2003, abayobozi bo mu nzego nkuru z’ibihugu byombi bagiye bagenderanira, bakagirana ibiganiro ndetse bagasinyana amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye muri Gicurasi 2023, bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne, aho yahavuye ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Pologne bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi.

Kugeza ubu muri Pologne, habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500, kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bwishimira intambwe batera mu myigire n’imyitwarire myiza bagaragaza.

Ibihugu byombi muri Kamena uyu mwaka byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi akurikira arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Muri Nyakanga 2023, ibihugu byombi byasinyanye andi agamije kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda, kugabanya ibyuho bikigaragara mu nzira zikoreshwa mu gukusanya imisoro, guhangana n’abanyereza imisoro no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byose bijyanye n’imisoro.

Mu bijyanye n’ishoramari, Ikigo cy’Abanye-Pologne cya Luma Investment kiri mu byashoye imari mu Rwanda aho kihafite uruganda Luna Smelter rushongesha rukanatunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Mu Ukuboza 2022, i Kigali habereye inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum], yitabirwa n’ibigo by’ishoramari bigera ku 150 byo ku mpande zombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger