AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yamaze kugera i Kigali

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yamaze kugera i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda aho yitabiriye inama ihuza abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.

Iyi nama ya munani y’abayobozi bakuru ba FIFA iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Infantino yakiriwe na Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene.

U Rwanda rwatorewe kwakira iyi nama ya 8 y’abayobozi ba kuru ba FIFA mu nama y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi yabereye i Bogota muri Columbia. Ni inama yabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Byitezwe ko iyi nama izibanda ku byakorwa kugira ngo umupira w’amaguru ukomeze gutera imbere.

Kimwe mu byitezwe kuganirwaho muri iyi nama, harimo umwanzuro ku mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga, arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) ndetse n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

Infantino yifuza ko hongerwa umubare w’amakipe(Clubs) ahatanira igikombe cy’isi akaba 24, aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe. Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.

Iyi nama izitabirwa n’aba Perezida, ba Visi-Perezida n’abanyamabanga bakuru b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru abarizwa muri CONMEBOL, AFC, UEFA, CAF, CONCACAF na OFC. Hitezwe kandi abenshi mu bagize komisiyo za FIFA zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger