AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda uruhare rukomeye ku mutekano muke wa DRC

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yongeye kuvuga ko hari uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke no gusahura umutungo mu burasirazuba bwa Congo (RDC).

Yabikomojeho mu nama yihariye yiga ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo (RDC) yabaye ku wa gatanu tariki ya 16 Gashyantare i Addis Abeba, .

Iyi nama yari irimo Perezida Tshisekedi na Perezida Paul Kagame yagarutse ku biganiro byubaka n’ubwiyunge hagati ya RDC n’u Rwanda, guhagarika imirwano bidatinze M23 igahita ikurwa mu turere twigaruriwe ndetse no gutangiza inzira yo gusubiza mu buzima busanzwe abagize uyu mutwe.

Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi akaba yahakaniye bagenzi be bari kumwe muri iyo nama avuga ko atazaganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, yongera no gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana mu bibazo by’umutekano muke n’isahurwa ry’umutungo kamere mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Mu bakuru b’ibihugu 10 bagombaga kuyitabira abayijemo ni Joao Lourenco (wayitumije), Felix Antoine Tshisekedi (RDC), William Ruto (Kenya), Paul Kagame (Rwanda) na Cyril Ramaphosa (Afurika y’Epfo), ibindi bihugu byari bihagarariwe n’abahagarariye abakuru babyo.

Perezida wa Angola, umuhuza washyizweho kugira ngo ayobore ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda, yagaragaje ko iyi gahunda yafashwe hagamijwe gutangiza inzira y’amahoro yasubijwe inyuma n’ikibazo cyo kubura imirwano ndetse n’ingaruka mbi zo kutabonera abaturage ubutabazi ndetse n’o kuzamba kw’ubukungu ku baturage b’abanyekongo.

Yakomeje avuga ko u Rwanda na Congo bikwiye kuganira mu buryo bwihutirwa kandi n’imirwano M23 ihanganyemo n’ingabo za Congo FARDC igahagarara.

Yavuze ko hari impungenge z’uko ibibazo bihari byazagera ku ntera ikomeye bikazarangira bitagize ingaruka ku bihugu byombi bituranye gusa ahubwo no mu karere kanini cyane, katarimo akarere k’ibiyaga bigari gusa ahubwo na SADC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger