AmakuruPolitiki

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi barebanye akana ko mu jisho

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiriye uruzinduko muri RDC ku wa 25 Gicurasi 2025, aganira na mugenzi we nyuma y’itangazo rya Kabila ryo kugaruka mu gihugu nk’indwanyi.

Ibiro bya Perezida Ndayishimiye byasobanuye ko uru ruzinduko rugamije kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’umutekano muri RDC, yasinywe mu nama yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Ku kibuga cy’indege cya Ndjili, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Mwadiamvita.

Uru ruzinduko rwakomereje muri Perezidansi ya RDC, aho Perezida Tshisekedi yakiriye Ndayishimiye n’urugwiro rukomeye, nk’umwe mu nshuti ze za hafi muri ibi bihe.

Aba bakuru b’ibihugu basangiye ifunguro ‘n’akarahuri ka divayi’, mbere yo kuganira ku ngingo zirimo uburyo bwo kwigaranzura umutwe wa M23 ugose umujyi wa Uvira, uri hafi y’umupaka w’u Burundi mu marembo ya Bujumbura.

Baganiriye kandi ku ivugururwa ry’amasezerano yo mu kwezi kwa Kanama 2023, yashingiweho hoherezwa ingabo z’u Burundi mu mirwano mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Uru rugamba rwaranzwe n’ibibazo uruhuri ku ngabo z’u Burundi, aho bwapfushije abasirikare benshi, abandi barakomereka, ndetse hari n’abafashwe mpiri na M23.

Hari kandi abasirikare b’u Burundi bagize ubwoba, banga kujya ku rugamba, batabwa muri yombi bashinjwa kugira imyitwarire mibi.

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi banaganiriye ku myiteguro y’Inama ya 12 izaba muri Uganda ku wa 28 Gicurasi 2025, igamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro n’umutekano muri RDC.

Ni mu gihe nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa na Sena, Joseph Kabila yageze mu mujyi wa Goma, aho kugaruka kwe mu gihugu bihabwa igisobanuro gikomeye muri politiki.

Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Col Willy Ngoma, yavuze ko Kabila nk’umusirikare witangiye rubanda yageze muri uyu mujyi uri mu maboko ya M23.

Yagize ati: “ARC/AFC yishimiye kuza no guha icyubahiro uwahoze ari Umukuru w’Igihugu akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, umusirikare witangiye rubanda, Joseph Kabila Kabange, mu bice byabohowe na M23/AFC.”

Perezida Kabila ashinja uwamusimbuye gucamo ibice abaturage, gutegekesha icyenewabo, gukoresha abacanshuro, n’ibindi byakeneesheje Congo.

Kabila yavuze ko atazatatira indahiro yakoze nk’umusirikare, akemeza ko yifatanyije n’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo batereranywe na Leta.

Uyu mugabo utavuga menshi yashyize ahagaragara ingingo zigera kuri 12, avuga ko ziramutse zubahirijwe, igihugu cyava mu kangaratete ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagishyizemo.

Mu gihe Kabila yakwunga amaboko na AFC/M23, byayongerera imbaraga bikaba ihwa mu kirenge cya Tshisekedi n’ubutegetsi bwe, dore ko Kabila afite abamushyigikiye benshi muri RDC.

Hari amakuru avuga ko Tshisekedi yemeye kuzamura amafaranga agenerwa abasirikare b’u Burundi, ndetse anamuha amabuye y’agaciro kugira ngo arinde umujyi wa Uvira ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger