AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yavuze icyo DRCongo yakora ikigobotora ibitero bya M23

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni,yavuze ko Leta ya Kongo ikwiriye kwicara ku meza ikaganira n’umutwe wa M23 wongeye gutangiza intambara muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,Perezida Museveni yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yo muri Kongo nka ADF ikomoka muri Uganda, FDLR yo Rwanda na RED-Tabara yo mu Burundi,itazemera gutaha ku neza.

Yahishuye icyo izakorerwa ati “Tuzabahatiriza”.

Yavuze ko imitwe 120 iba mu burasirazuba bwa RDC ’ikomeje kongera imbaraga hariya.”

Yakomeje agira ati “Kuri M23,ni igice kimwe cy’imitwe y’abanyekongo nka Mai Mai,CODECO,…”

Yakomeje avuga ko imitwe y’abanyekongo ikwiriye kuganirizwa.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yafatiwe mu nama ya Luanda yahuje abakuru b’ibihugu mu Ugushyingo,umutwe wa M23 watangiye kuva mu bice wafashe mu ntara ya Kivu ya ruguru birimo Kibumba ndetse M23 yavuze ko yabikoze “mu rwego rwo gushaka amahoro”.

Iyi nama yasabye imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa RDC kumanika amaboko yarangiza igasubira iwabo nta mananiza.

Icyakora,Perezida Museveni yavuze ko hari imitwe itazabyemera.Ati “imitwe nka ADF ntabwo izaza mu mahoro.Tuzabahatiriza.”

Museveni yavuze ko igihe ADF yahirahiraga ikinjira muri Uganda iciye ahitwa Ntoroko bayihaye isomo rikomeye.Ati “Mwabonye ibyabayeho,umutwe wose twarawurimbuye”.

Yakomeje avuga ko bashishikarije RDC kuganira n’imitwe y’amahanga iri ku butaka bwayo.ATI “twasabye leta ya Kongo kuganira nabo bakagaruka mu mahoro bagasubira mu buzima busanzwe ariko nibabyanga tuzakoresha imbaraga.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger