AmakuruImikino

Perezida Kenyatta yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Kenya (Amafoto)

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashyikirije abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye ibendera, mbere yo guhaguruka i Nairobi berekeza i Paris mu Bufaransa aho bakorera umwiherero w’ibyumweru bitatu mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’ibihugu giteganyijwe kubera mu Misiri.

Perezida Kenyatta yasabye abakinnyi ba Harambee Stars gukora ibishoboka byose bakaba Abambasaderi beza ba Kenya, kabone n’aho bategukana igikombe.

Perezida Kenyatta yanijeje iyi kipe gukomeza kuyiha ubufasha, ngo kuko kuba barashoboye kongera gusubira mu gikombe cya Afurika ari intamwe ikomeye Kenya yateye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ni bwo abakinnyi ba Kenya bahagurutse i Nairobi berekeza mu gihugu cy’u Bufaransa.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 27 bahamagawe n’Umutoza Sébastien Migné bagomba kuvanwamo 23 bazifashishwa mu gikombe cya Afurika. Ikipe ya Kenya yahagurutse ntabwo yarimo Kapiteni wayo Victor Mugubi Wanyama kuri ubu uri i Madrid muri Espagne, aho we na Tottenham akinira bari kwitegura umukino wa nyuma wa UEFA Champions league bazahuriramo na Liverpool ku munsi w’ejo.

Ikipe ya Kenya yaherukaga kwitabira igikombe cya Afurika mu myaka 15 ishize, iri mu tsinda C ihuriyemo na Algeria, Senegal na Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger