AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yiyemeje gukemura burundu ikibazo cyo gutinda kwa buruse

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ikibazo cyo gutinda kwa buruse zihabwa abanyeshuri kimaze kurambirana ku buryo agiye kugikurikirana ubwe akanagirana ikibazo n’ababifite mu nshingano batabikora uko bikwiye.

Yabivuze ubwo yari yitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda (Youthconnekt convention), kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2018, icyo kibazo kikaba cyabajijwe n’umwe mu banyeshuri ba kaminuza wavugaga ko buruse ikomeje gutinda kandi bamaze amezi abiri biga.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko 2500, harimo abasanzwe mu Rwanda n’abaturutse mu bihugu 15 byo hanze.

Sezibera Janet wiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu n’imari wabajije iki kibazo , yavuze ko bamaze amezi abiri badahabwa iyo buruse kandi ari yo ibafasha haba mu myigire ndetse no mu buzima bw’ishuri babamo buri munsi.

Yagize ati “Ikibazo cy’itinda rya buruse twakibagejejeho mu nama nk’iyi ya 2016, ariko na n’iyi saha iracyatinda. Ubu tumaze amezi abiri dutangiye kwiga ariko ayo mafaranga na n’ubu ntiturayabona kandi ari yo adufasha mu byo dukenera bigatuma tutiga neza”.

Perezida Kagame wabaye nk’utunguwe no kuba iki kibazo kigihari, yahise asaba Minisitiri w’uburezi gusubiza impamvu icyo kibazo kitarakemuka.

Minisitiri Mutimura Eugène yasubije ati “Tugiye kugikurikirana. Icyo nzi cyo ni uko hari abanyeshuri benshi batari bakageze muri système ariko twavuganye na BRD ngo icyo kibazo bakihutishe.”

Perezida Kagame ntiyanyuzwe, yavuze ko na we atumva uburyo amafaranga aboneka ariko kugera ku bo agenewe ntibikorwe.

Ati “Iki kibazo rwose ndaza kukigira icyanjye. Twarabiganiriye, twabisubiyemo. Njya mbabwira nti amafaranga ahari nagere aho agomba kugera. Nibura ari amafaranga adahari ku mpamvu zumvikana ntabwo nasaba abantu gukora ibitangaza ngo bashyireho amafaranga adahari […] ibyo biraza gusobanuka. Nzagirana ikibazo n’ababishinzwe.”

Mu banyeshuri bashya binjiye muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka, abemerewe inguzanyo ya Leta ni 8 478.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger