AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yirukanye abayobozi barimo ba Meya wa Musanze, Burera na Gakenke

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Kanama yirukanye abayobozi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ndetse na tumwe mu turere tuyigize, nyuma yo “kunanirwa kuzuza inshingano zabo.”

Abirukanwe barimo Mushayija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru. Uyu yahise asimburwa n’uwitwa Nzabonimpa Emmanuel.

Hirukanwe kandi Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’akarere ka Musanze wasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss.

Muri aka karere kandi Kamanzi Axelle wari Visi-Meya wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi cyo kimwe na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Ku rwego rw’akarere ka Burera hirukanwe Uwanyiligira Marie Chantal wari umuyobozi wako wasimbuwe by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Mu karere ka Gakenke hirukanwe Nizeyimana Jean Marie Vianney wari Meya wako wasimbuwe by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François, Nsanzabandi Rushema Charles wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange cyo kimwe na Kalisa Ngirumpatse Justin wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Muri aka karere hanirukanwe Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yashyizeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko aba bayobozi birukanwe nyuma y’uko hakozwe isesengura rigaragaza ko “batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame shingiro Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.”

Guverinoma n’ubwo itigeze isobanura amakosa nyirizina aba bayobozi bakoze, bitekerezwa ko iyirukanwa ryabo rifite aho rihuriye n’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu karere ka Musanze ku wa 09 Nyakanga 2023.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abo mu nzego nkuru z’igihugu, ndetse byanabaye ngombwa ko abawugaragayemo basaba imbabazi.

Igikorwa cyo kwirukana umutware w’Abakono by’umwihariko cyanamaganwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, ugaragaza ko gihabanye na gahunda yo kwimakaza Ndi Umunyarwanda igihugu cyihaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger