AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yifurije Abayisilamu umunsi bose umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitrusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019, ni bwo abayoboke bose b’idini rya Islam bijihije uyu munsi. Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi wizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahabereye isengesho risoza ukwezi kwa Ramadhan.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye, yifurije Abayisilamu umunsi mukuru wa Eid al-Fitr wuzuye ibyishimo.

Ati” Ndifuriza abavandimwe bacu na bashiki bacu b’Abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mukuru wuzuye ibyishimo wa Eid al-Fitr. Eid Mubarak  kandi ndabifuriza ibyiza byose.’’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger