AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze ku cyakorwa kugira ngo umutekano ucungwe neza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aratangaza ko nta mubare w’inkunga z’amahanga cyangwa ubwitange bwa gisirikare byashobora kuzana amahoro arambye, hatabayeho ubushake mu miyoborere.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ku mutekano w’isi, irim kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame akaba yitabiriye iyo nama yifashishije ikoranabuhanga, ni inama yiswe Global Security Forum.

Muri iriya nama Perezida Kagame mu ijambo rye yabanje gushima Guverinoma ya Qatar yateguye iriya nama ikayitumiramo n’u Rwanda.

Ku byerekeye umutekano mucye, Kagame avuga ko akenshi uterwa n’intege nke mu buyobozi budaha abaturage ibyo bakeneye ndetse ngo hari ubwo umutekano mucye uhinduka ibikorwa by’iterabwoba ndetse na Jenoside nk’uko byigeze kubaho mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi ko iyo iterabwoba ridakumiriwe cyangwa ngo rirwanywe hakiri kare, ryambuka imipaka rikibasira n’abatuye mu Karere igihugu runaka giherereyemo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari amasomo abantu bagombye kuba barigiye ku byahise, hari ahakigaragara kujenjekera iterabwoba.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero rwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho hamaze imyaka irenga 20 hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ariko zikaba nta musaruro zatanze ku mutekano w’icyo gihugu.

Ati: “ Ndabaha urugero rw’ibyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri kiriya gihugu hari ubutumwa bwo kuhagarura amahoro bwigeze kuhoherezwa buhamara imyaka igera kuri 20 ariko umusaruro wabaye mucye.”

Yatanze n’urugero rw’ibiherutse kuba muri Afgahnistan  aho ibihugu by’Umuryango  mpuzamahanga byagerageje gusubiza ibintu mu buryo ariko kugeza n’ubu hakaba hari ibitaratungana.

Ahandi Perezida Kagame yavuze ko umutekano utaragaruka neza ni mu gace ka Sahel kari muri Afurika ituriye Ubutayu bwa Sahara n’iy’Amajyaruguru.

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu kurushaho guharanira amahoro hirya hino ku Isi, hashyirwa imbere imiyoborere myiza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta mubare w’inkunga zituruka hanze cyangwa ubwitange bw’abasirikare bishobora kuzana amahoro arambye hirengagijwe imiyoborere myiza muri byose.

Umukuru w’Igihugu yavuze icyo abantu bagomba gukora atari ukwitana ba mwana ahubwo ari ukureba uburyo umutekano mpuzamipaka warushaho gukazwa binyuze mu bufatanye bw’ibihugu.

Ati: “ Ikibazo si uko abantu badafite ubushake cyangwa amafaranga kandi erega nababwira ko amafaranga ayo ari yo yose cyangwa ubushake bwa gisirikare ubwo ari bwose bidashobora gutuma habaho amahoro arambye hatabayeho imiyoborere myiza ibihuza byose.”

Yongeye kubibutsa ko amateka y’u Rwanda arutegeka ‘kutaba ntibindeba’ ahari ibibazo by’umutekano bikeneye ko hari igihugu gitabara.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye aho ari ho hose rubishoboye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger