AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimiye Ramaphosa k’ubw’insinzi y’ishyaka rye mu matora rusange

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, ku bw’insinzi y’ishyaka rye rya ANC mu matora rusange y’abagize inteko ishinga amategeko.

Ni nyuma y’uko Komisiyo y’amatora muri Afurika y’Epfo yatangaje ibyavuye muri ariya matora ku munsi w’ejo. Ishyaka ANC rya Ramaphosa riri ku butegetsi ni ryo ryegukanye aya matora, nyuma yo kuyatsinda ku kigero cya 58%.

Ni nyuma yo guhigika amashyaka atavuga rumwe na ryo bari bahanganye. Aya ni Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi 21 ku ijana (21%) riri ku mwanya wa kabiri na Economic Freedom Fighters (EFF) ryabaye irya gatatu n’amajwi 11 ku ijana (11%).

Perezida Kagame abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Cyril Ramaphosa ku bw’insinzi ya ANC, anamwifuriza iterambere we n’ishyaka rye ndetse n’abaturage ba Afurika y’Epfo muri rusange. Yanamwijeje gukomeza gufatanya na we kugira ngo Afurika y’Epfo n’u Rwanda bagere ku ntego z’iterambere bihaye.

Ati” Wakoze cyane Perezida Cyrill Ramaphosa ku bw’insinzi wabonye uyikwiriyeye. Wowe na ANC ndetse n’Abanya-Afurika y’Epfo muri rusange turabifuriza iterambere. Turizera ko tuzarushaho kubaka umubano ukomeye hagati y’abaturage bacu ndetse n’ibihugu byacu, mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere dusangiye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger