Amakuru ashushye

Perezida Kagame yamaze kugera i Roma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Roma mu Butaliyani, aho yitabiriye inama ya G-20.

G20 ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi.

Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC batumiwe mu nama ya 16 y’uyu muryango iteganyijwe hagati y’itariki ya 30 n’iya 31 Ukwakira.

Izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byibumbiye muri uriya muryango ari byo Argentine, Australia, Brésil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, n’u Butaliyani.

Ibindi bihugu n’u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turkiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizitabira iriya nama nk’abatumirwa.

Ibindi bihugu byatumiwe muri iriya nama birimo Algeria, Brunei, Nouvelle Zealand, Singapore, Espagne n’u Buholandi.

Mu kanya kashize ni bwo Perezida Kagame yageze i Roma, ahasanga abarimo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahageze akakirwa na Papa Francis, cyo kimwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

Inama ya G20 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, igiye kuba nyuma y’iheruka guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’iterambere bo mu bihugu bigize uriya muryango.

Ni Inama yibanze cyane ku cyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka n’igice cyarayogoje Isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger