AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye ba Amabasaderi bahagarariye Ubushinwa na Malawi mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 9 Kanama 2022,yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya guhagararira u Bushinwa na Malawi mu Rwanda.

Abakiriwe ni Wang Xuekun wasimbuye Amb. Rao Hongwei, uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bushinwa kuva mu 2016 na Andrew Zumbe Kumwenda uhagarariye Repubulika ya Malawi mu Rwanda.

Amb. Wang Xuekun yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame bagarutse ku kunoza ubutwererane n’ubufatanye bw’ibihugu byombi byagiye bikura bikagera ku rundi rwego by’umwihariko nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Xi Jinping.

Yavuze ko mu gihe azamara mu nshingano ze azashyira imbaraga mu kuzamura ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Amb. Andrew Zumbe Kumwenda wa Malawi, yavuze ko ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ari byo bizashyirwamo imbaraga ku bw’inyungu z’abaturage babyo.

Ati “Ndi hano kugira ngo nigire ku byo u Rwanda rukora neza. U Rwanda ruri ku rwego twifuza kugeraho. Nzakora ibishoboka nige kandi ngire inama guverinoma yanjye ku byo twakora kandi ndakeka ko hari ibyo twakorera hamwe nk’ubucuruzi, ubukerarugendo.”

“Tugomba gushyira iherezo ku byo gukenera visa mu gihe umuntu agiye muri Malawi cyangwa mu Rwanda. Ndizera ko u Rwanda rwafunguye. Malawi na yo ikeneye gukora nk’uko. Hari ibyo gukorana n’urubyiruko n’abagore mu kubaka ubushobozi bw’abaturage. Ibyo ni bintu binshishikaje.”

U Rwanda na Malawi bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye. Nko muri Werurwe 2019, Polisi z’ibihugu byombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru no guhererekanya abanyabyaha.

Perezida Kagame ubwo yamaraga kwakira Amb. Wang Xuekun w’u Bushinwa mu Rwanda
Ubwo ba ambasaderi bari bari hafi kwakirwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger