AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame na Maada Bio wa Sierra Leone bagiranye amasezerano y’ubufatanye muri Politiki

Kuri uyu wa Gatanu ,Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi Julius Maada Bio, wa Sierra Leone, bakurikiye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi arimo ayo gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’abayobozi.

Perezida Bio yanifatanije n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, ku wa kane tariki 04 Nyakanga 2019. Ibintu Perezida Kagame yanamushimiye mbere yo gusinya  aya amasezerano,

Yanamushimiye kandi ko we n’igihugu cye bemeje burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), azatangizwa ku mugaragaro mu nama ya AU irimo kubera i Niamey muri Niger.

Amasezerano abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ari mu buryo bwa rusange, guhanahana ubunararibonye mu bya politiki hamwe no gutanga viza z’ubuntu ku badiporomate b’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, Nabeela Tunis ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano imbere y’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame avuga ko ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho, nk’intambara zikomeye zagiye ziba, ari nayo mpamvu habayeho kwiyemeza guharanira ejo hazaza heza h’abaturage b’ibi bihugu.

 “Urugendo wagiriye hano Nyakubahwa Perezida ni ingirakamaro cyane, kuko rukomeza amasezerano ndetse n’ubuvandimwe busanzwe buduhuza ndetse no gusangira ubunararibonye mu bintu by’ingenzi”.

“Amasesezerano tugiye kugirana agaragaza icyifuzo cyacu gishimangira ubufatanye mu kongera amahirwe abaturage bazabona mu kugenderana”.

Perezida Maada Bio yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyageze kuri byinshi, bityo igihugu cye gishaka kuganira n’u Rwanda bagasangira ubunararibonye mu miyoborere n’imikorere myiza.

Yashimiye imiyoborere y’u Rwanda yavanye igihugu aho buri wese yabonaga ko nta gishoboka kubera Jenoside yakorewe Abatutsi none uyu munsi kikaba ari intangarugero muri Afurika, avuga ko ari urugero rwiza kuri Sierra Leone imaze imyaka itanu ishegeshwe na Ebola.

“Turi hano ngo twige uko mwabashije gukora ibi bintu byose. Hari byinshi byakozwe hano mu rwego rw’ubuzima, imiyoborere, gukoresha ikoranabuhanga, uko mwabashije kugira Kigali umwe mu mijyi isukuye ku Isi, ibyo ni ibintu twakwigiraho”.

Ibi bihugu bitegereje kubona umusaruro w’amasezerano byashyizeho umukono, agamije guhahirana hifashishijwe isoko ry’ubuhahirane butagira imipaka (ACFTA)

Perezida Kagame yizeza ko inzego zibihugu byombi zizakomeza ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, Perezida Bio wa Sierra Leone, akomeza ashimangira ko hagiye kubaho gusangira ubunararibonye mu mikorere cyane cyane aho icyo gihugu cye kizafatira urugero ku Rwanda.

Perezida Bio yizeza ko hazabaho ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abakozi b’inzego z’ibihugu byombi. Avuga ko isuku n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali ari urugero nabo bakwiye gukurikiza mu mijyi y’iwabo.

Kuva muri 2017, ubwo u Rwanda rwari rumaze gufungura Ambasade i Freetown, icyo gihe Amb. Harebamungu yashyikirije Perezida Dr. Ernest Bai Koroma impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu ,ibihugu byombi byemeranyijwe gukorana mu by’ubuhinzi n’ubworozi, umutekano, ubukerarugendo, imiyoborere myiza, uburezi n’umuco.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye amasezerano y’ubufatanye muri politiki
Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we Maada Bio wa Sierra Leone
Twitter
WhatsApp
FbMessenger