Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Bashir yirukanye abagize guverinoma bose

Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Nzeli 2018, Perezida wa Sudani, Omar Hassan Ahmad al-Bashir, yirukanye 31 bari bagize Guverinoma kubera ubukungu butifashe neza muri iki gihugu icyakora ahita ashyiraho Minisitiri w’intebe uzamufasha gushyiraho indi guverinoma.

Iki cyemezo, Perezida Bashir yagishyize mu bikorwa nyuma y’inama ikomeye yari yamuhuje n’abayobozi bakuru b’ishyaka rye rya National Congress Party (NCP) mu nama yabaye mu masaha y’ijoro bugacya yirukana abagize guverinoma bose.

Nation yanditse Faisal Hassan Ibrahim ukorana bya hafi ba Bashir yavuze ko ibibazo by’ubukungu bikwiye gushakirwa umuti ndetse ku bw’ibyo, Perezida akaba ari na yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kugabanya abagize Guverinoma.

Faisal Hassan yakomeje avuga ko Perezida Bashir yahisemo kugabanya abagize guverinoma bakava kuri 31 bakaba 21, ku ikubitiro yahise ashyiraho Moutaz Mousa Abdallah nka Minisitiri w’intebe uzanamufasha gushyiraho guverinoma nshya. Abdallah yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo kuhira. Naho Saleh arakomeza abe Visi Perezida w’iki gihugu.

Guverinoma yirukanwe yari igizwe n’abaminisitiri 31 bayobowe na Bakri Hassan Saleh wari na Visi Perezida. Uyu Saleh we yakomeje kuba Vice Perezida akazungirizwa na Mohamed Osman Yousif Kiber.

Ibiro bya perezida Bashir byashyize hanze itangazo rivuga ko uyu mwanzuro wo kwirukana no kugabanya abagize guverinoma ari uwo kugira ngo bahangane n’ibibazo igihugu kiri guhura nabyo harimo n’icy’ubukungu butifashe neza dore ko ifaranga ryataye agaciro ku kigero cya 65%.

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger