Amakuru ashushye

Paris: Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyarwanda uhafungiye ashyikirizwa urukiko

Kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko Claude Muhayimana ashyikirizwa urukiko akaburaniranishwa ku cyaha akekwaho cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu 1994.

Claude Muhayimana akekwaho kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya yo mu Bisesero aho yari umushoferi w’ikamyo muri ako gace ka kibuye mu gihe hicwaga abasesero benshi.

Yageze mu Bufaransa mu 2001, aza guhabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa tariki ya 28 Mata 2010.

Kuwa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012, nibwo urukiko rw’i Rouen rwashyiraga hanze umwanzuro ushyigikira icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kohereza Muhayimana, ariko iki cyifuzo cyaje guteshwa agaciro n’umwanzuro w’urukiko rusesa imanza tariki ya 11 Kanama 2012.

Kugeza ubwo Claude Muhayimana yasabwaga n’u Rwanda ngo yoherezwe kuburanira mu Rwanda, yari umukozi wa Komine mu mujyi wa Rouen iri mu ntara ya Seine-Maritime.

Kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko Muhayimana Claude akurikiranwa agashyikirizwa ubushinjacyaha ndetse agatangira kuburanishwa ku byaha byose aregwa yakoze mu gihe cya Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger