Papa Leo wa XIV asanga intambara atari cyo gisubizo ku makimbirane yugarije Isi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV, yagaragaje impungenge ku ngaruka z’intambara zikomeje kuyogoza Isi, avuga ko aho gukemura ibibazo, zibyongera ndetse zigateza umubabaro n’igihombo gikomeye ku bantu.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, Papa Leo wa XIV yavuze ko intambara zidakiza ahubwo zisenya, zikomeretsa amateka y’abantu ku buryo bishobora gufata ibisekuru byinshi ngo bikire. Yagize ati:
“Intambara si igisubizo. Ahubwo zongera uburemere bw’ibibazo bihari, zigatera ubwoba n’agahinda. Nta ntwaro ishobora gusimbura amahoro, cyangwa guhosha intimba n’amarira y’ababyeyi n’abana. Turasaba ko ibiganiro n’ubufatanye biganza imirwano. Amahanga akwiye guharanira ejo hazaza hatarangwa n’amaraso, ahubwo hiyubaka ku mahoro n’ubwumvikane.”
Iri jambo yarivugiye i Vatican ubwo yari ayoboye igitambo cya Misa, yibanda ku ntambara ziri kuvugwa cyane muri iki gihe, harimo iziri hagati ya Israel n’ibihugu bihanganye na yo birimo Iran, umutwe wa Hamas wo muri Palestine na Hezbollah yo muri Liban.
Yanagarutse kandi ku bindi bibazo by’umutekano biri mu bice bitandukanye by’Isi birimo intambara ihuje u Burusiya na Ukraine, iyo muri Sudan, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.
Papa Leo wa XIV yasabye abatuye Isi kudaheranwa n’uburakari cyangwa ubwoba, ahubwo bagakomeza gushaka inzira y’amahoro binyuze mu buvandimwe, ibiganiro n’ubufatanye, kuko ari byo byonyine byubaka ahazaza hizewe kandi harambye.