Amakuru ashushye

P Fla yavuye muri gereza, nta musatsi kandi ameze neza yarabyibushye-AMAFOTO

P Fla wari umaze umwaka afunzwe kubera kunwa ibiyobyabwenge  kuri iki gicamunsi nibwo yarekuwe, yakirwa n’abaraperi bagenzi be Bull Dog na Fireman ndetse na nyina Nzamukosha Hadija wahise unamutahana.

Hakizimana Murerwa Amani  uzwi cyane nka P Fla , kuya 13  Ukuboza 2016 nibwo yatawe muri yombi   kubera gufatanwa no gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita “Mugo”.

Bull Dog na Fireman bamwakiriye

Ubuyobonzi bw’imfungwa n’abagororwa bwamurekuye  ahagana saa tanu z’amanywa zishyira saa sita , asanga izi nshuti n’umubyeyi bari baje kumwakira i Mageragere nkuko umuseke dukeshya iyi nkuru ubitangaza.

Nyuma yo kuramukanya n’inshuti ze afite yishimye cyane , nyina Nzamukosha niwe wahise amutahana amujyana mu rugo .

Mama we yahise amujyana mu rugo

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 594 ivuga ko “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Bari bafite akanyamuneza kenshi

Photo: Umuseke

Twitter
WhatsApp
FbMessenger