Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira nibwo hasohotse itangazo rimenyesha abanyarwanda bose ko umuhanzikazi Oda Paccy yambuwe izina ry’ubutore ahanini bivugwa ko byaturutse ku ifoto Oda Paccy yakoresheje yamamaza indirimbo ye yashyize hanze itaravuzweho rumwe.
Nyuma y’iryo tangazo umuhanzikazi Oda Paccy yahise ashyira hanze iyi ndirim,bo mugihe yari yaravuze ko izasohoka ku munsi wo kuwa Gatanu taliki ya 26 Ukwakira.
Biravugwa ko icyaba giteye Oda Paccy gushyira iyi ndirimbo hanze ari ukugira ngo yereke abantu ko ibyo batekereje kubera iriya foto yamamaza iyi ndirimbo bitandukanye nibiri n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.
Muri iri ndirimbo Oda Paccy yumvikana avuga abwira abantu kurekana n’ibyatsi bibanjyana High ndetse anavuga uburyo we ameze neza akeye atajya afata ibyo ’BYATSI’..Nibindi bitandukanye n’ubundi butumwa butandukanye.
Oda Paccy yisobanura kuri iriya foto yavuze ko igitekerezo cyokwandika “IBYAtsi” kuriya cyazanywe n’uwakoze iyo foto nawe agasanga ntacyo bitwaye, ahubwo ngo ikibazo kiri mu maso y’abareba kuko bo banditse ko ari Ibyatsi.
Ku bibazaga niba umukobwa ugaragara kuri muri iyo foto ari Paccy, nyiri ubwite Oda Paccy avuga ko atari we, ahubwo ari ifoto bakuye kuri interineti batazi na nyirayo, ari nayo mpamvu asanga nta kibazo kirimo
Mu mwaka ushize nabwo uyu muraperi yavuzwe cyane kubera ifoto yakoresheje yamamaza indirimbo ye yise ORDER yakorane na Urban Boys aho yifotoje yakinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo biteza impaka, cyane hirya no hino.
Iyi foto nayo iri muzatumye Oda Paccy avugwa cyane umwaka ushize
Itangazo ryambura Oda Paccy Izina ry’ubutore ‘Indatabigwi’