AmakuruImikino

Nyuma yo gusesa amasezerano muri As Kigali, Savio yiyongereye kubandi 2 bashya bazakina imikino nyafurika muri Rayon Sports

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko Nshuti Savio yaseshe amasezerano yari yaragiranye n’ikipe ya As Kigali kubera impamvu zo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’iyi kipe ubwo yavaga muri Rayon Sports, nyuma y’ibyo rero uyu mukinnyi yongerewe k’ urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mikino ya Caf.

Savio Nshuti wakiniraga ikipe y’umujyi wa Kigali , As Kigali, yagaragaye k’urutonde rw’agateganyo  ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara  rw’abakinnyi izakoresha kuva mu kwezi kwa mbere, ndetse na  Hussein Tchabalala w’ikipe y’Amagaju.

Uretse Savio na Tchabalala,  Muhire Kevin watsinze igeragezwa muri Belarus ariko ikipe ya Rayon Sports ikaba ikivuga ko akiri umukinnyi wayo kuko ayifitiye amasezerano nawe yashyizwe kuri uru rutonde.

Muhire Kevin utari gukina muri Rayon Sports nawe yashyizwe kuri uru rutonde

Nkuko biteganwa n’amategeko  y’impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika,  CAF, buri Kipe igomba kuzakina imikino nyafurika, igomba  gukora urutonde rw’abakinnyi izifashisha muri iyo mikino  izatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2018, bakarushyikiriza  impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu gihugu ikipe ikomokamo ubwo hano mu Rwanda ni FERWAFA bitarenze kuya 31 Ukuboza, ariko kubera ko iyi tariki izaba ari mu minsi y’ikiruhuko,  uyu munsi ku wa Gatanu nibwo amakipe nka APR FC na Rayon Sports azaserukira u Rwanda agomba kurara atanze urutonde hanyuma nabo bagahita barwohereza muri CAF.

Kuba batanze baba bakinnyi ariko ntibivuze ko bamaze kumvikana ahubwo bazakorana ibiganiro  nibigenda neza babe babasinyisha.

Aba bose hiyingeraho umunya Zambia uri mu biganiro na Rayon Sports Citoshi na rutahizamu w’Amagaju Shaban Hussein uzwi nka Tchabalala nawe washimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Binavugwa ko umusore witwa Innocent wanyuze mu ukipe ya Mukura VS umaze iminsi ukorera igeragezwa muri Rayon Sports nawe yashyizwe kuri uru rutonde.

Mu minsi yashije nibwo umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko hari abakinnyi 2 b’abakongamani iyi kipe yifuza, amakuru avuga ko bataravugana na Rayon Sports ariko nibavugana bakumvikana nabo bashobora kuzongerwamo nyuma.

Dore abakinnyi ikipe ya Rayon Sports bivugwa ko aribo irubatange muri CAF uyu munsi

Ndayishimiye Eric’Bakame’(kapiteni), Bashunga Abouba, Kassim, Irambona  Eric, Nyandwi Sadam, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Nzayisenga Jean D’amour ’Meya’, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange Jimmy, Kwizera Pierre (Pierrot), Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Mugisha Francois (Master), Niyonzima Olivier (Sefu) , Nova Bayama, Habimana Yussuf , Innocent(wari umaze iminsi akora igeragezwa muri iyi kipe), Tidiane Kone, Nahiman Shassir , Bimenyimana Bonfils Caleb, Kitochi(Zambia) , Ismaila Diarra (Mali) na  Nshuti Dominique Savio.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger