AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka 7 studio y’IBISUMIZI iri mu nzira zo kongera gufungura imiryango

Riderman ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu injyana ya Hip Hop akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’imivugo wabigize umwuga. Ni umwe mubahanga bo mu bihe bya vuba u Rwanda rufite, kuko indirimbo ze ziba zuzuyemo amagambo azimije mu migemo itondetse neza, isubirajwi ryiganje, n’itondeke ripimye hamwe na hamwe.

Mu mwaka wa 2012 nibwo umuhanzi Riderman yashinze studio yise “ibisumizi” ubusanzwe yari isanzwe ari studiyo ye yo mu rugo, ashyiramo Producer T Brown aza no kuyigira label asinyisha abahanzi nka M izzo, Ama G The black, Queen Cha na Social Mula.

Ibisumizi byarakunzwe cyane bidasanzwe ugereranyije n’ andi ma label yariho icyo gihe, aho babaga bahanganye n’izindi label zari zavukaga icyo gihe nka Kina Music, Super Level, n’izindi…

Icyo gihe kandi nibwo abafana ba Riderman batangiye kwiyita “Ibisumizi” Hakorwa imyenda yamamaza iyi Label, utubari twiyitaga gutyo, n’ibindi byinshi…

Mu gihe cya vuba umuraperi Riderman arongera gufungura imiryango ya Studio ye yitwa Ibisumizi yari imaze imyaka irindwi yarafunzwe.

Ibisumizi ni imwe muri studio yakorewemo indirimbo zakunzwe hagati ya 2012 na 2014 ndetse yafashije abahanzi batandukanye kuzamura amazina yabo..

Mu mpera za 2013 nibwo ibibazo muri iyi studio yakoreraga mu gace kazwi nka Tarinyota mu Biryogo, i Nyamirambo.

Ibi byari bishingiye ku myitwarire itari myiza y’aba producer bavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibyuma byari mu Bisumizi Riderman yarabipakiye abijyana iwe, studio arayifunga, zimwe mu ndirimbo ze akajya azitunganyiriza mu rugo.

Nyuma y’imyaka irindwi, Ibisumizi bigeye kongera gufungura imiryango .Iyi Studio izaba ikorera i Gikondo, yitezweho gufasha abahanzi bafite impano gusa ntabwo bazaba bacungirwa inyungu n’Ibisumizi. Ahazakorera iyi studio kandi hazaba harimo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Niba warakurikiye umuziki nyarwanda twabibutsa ko ibisumizi bigitangira Rideman yasohoye indirimbo nyinshi zanditse amateka nka “Nkwite nde?” “Igitangaza”, “Holo”, “Bararira”, “Ubwo bitagishoboka”, “mfite isoni”, n’izindi nyinshi…

Mu mwaka wa 2013 Riderman yegukanye Irushanwa rya PGGSS Season 3, ashyigikiwe n’abafana batabarika b’injyana ya Hip hop mu Rwanda. Nyuma yo kwegukana iri rushanwa,

Riderman yasohoye indirimbo ye yise “Amateka” yari ikubiyemo urugendo rwe rwa muzika n’ubuzima bwe mu ncamake.

Mu mwaka wa 2015 Itsinda ry’ibisumizi ryatangiye kugaragaza intege nke ndetse na studiyo y’ibisumizi isubira gukorera kwa Riderman mu rugo, muri icyo gihe ariko Riderman we yakomeje gukorana imbaraga aho indirimbo yasohoye icyo gihe harimo iyitwa ndi mubi n’izindi…

Twitter
WhatsApp
FbMessenger