AmakuruImikino

Nyuma ya APR FC, AZAM yageze no muri Kiyovu Sports

AZAM TV yo muri Tanzania yongeye kugaruka muri shampiyona y’u Rwanda ihera ku ikipe ya Kiyovu Sports aho bumvikanye ku masezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka 4.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano kuri uyu wa Gatanu. AZAM iraha Kiyovu Sports Miliyoni 132.

Kiyovu Sports ibarizwa ku Mumena izajya yambara imipira iriho ikirango cya AZAM imbere mu gituza nibamara gusinyana aya masezerano, gusa ntibiratangazwa niba AZAM TV izaba ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino ya Kiyovu Sports

Kiyovu ibaye ikipe ya kabiri igiye gukorana na AZAM yahagaritse kwerekana imikino ya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kutumvikana na FERWAFA.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu AZAM yagiranye amasezerano na APR FC ifite ibikombe 17 bya shampiyona, ni amasezerano y’imyaka 4 yasize uru ruganda rukomeye ruzishyura iyi kipe y’ingabo z’igihugu amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 228.

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano, harimo ko APR FC izajya yambara imyenda iriho ikirango cya Azam.

Kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda ku mikino iyi kipe yakiriye(gushyira ibyapa bya Azam muri stade ku mikino yose APR FC yakiriye).

Hari kandi kuba uru ruganda rwahabwa uburenganzira bwo gucuruza bimwe mu byo rukora ku mikino ya APR FC cyane cyane ibinyobwa.

AZAM Group ni uruganda rukomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba rukora amafarani, amazi meza yo kunywa, imitobe, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Banafite kandi televiziyo ikorera mu gihugu cya Tanzania ikaba yarigeze kwagura ibikorwa byayo mu karere ikajya yerekana imipira muri Uganda, U Rwanda n’u Burundi, ariko kuri ubu isigaye yerekana mu buryo buhoraho shampiyona ya Tanzania yonyine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger