AmakuruUbukungu

Nyanza:Abacuruzi bavuga ko bari guhatirizwa gukora amasaha 6 gusa ku munsi

Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, abacuruzi baho baravuga ko babangamiwe n’uko basabwe gukora amasaha atandatu ku munsi utabyubahirije agacibwa amande.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 mu nama yahuje abacuruzi b’utubari iyobowe n’umuyobozi wa Polisi (DPC)mu karere ka Nyanza n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, abacuruzi b’utubari by’umwihariko abo mu nkengero z’umujyi wa Nyanza mu Murenge wa Busasamana, bamenyeshejwe ko bazajya bakora guhera saa cyenda z’igicamunsi(15h) kugera saa yine z’ijoro(22h).

Bamwe mu bari muri iyo nama bavuze ko babangamiwe n’icyo cyemezo bafatiwe kuko ubwabyo nabo bibatera igihombo

Umwe yagize ati”Nk’ubu batugabanyirije amasaha yo gukora ariko umusoro ntiwagabanutse kandi nyamara igihe cyo gusora nikigera nzasabwa gusora.”

Undi nawe yagize ati”Dusabwa gukora amasaha 24h kuri 24h ariko none ibaze amasaha yo gukora barayagabanyije kandi ngo umuntu utazabyubahiriza azabicirirwa amande”

Bamwe mu bacuruzi bifuje ko icyo cyemezo bafatiwe cyavanwaho cyangwa se bitashoboka bakongererwa amasaha yo gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha aya makuru ko ibyakozwe ari mu rwego rw’umutekano ndetse no kwirinda ko abaturage bajya mu businzi aho kujya mu kazi

Yagize ati”Mu murenge wa Busasamana hagaragara ubusinzi ingamba zafashwe ni mu rwego rwo kwirinda ubwo businzi bwabaho n’abantu ntibajye mu mirimo”

Gitifu Egide akomeza avuga ko utashimye amasaha atandatu yagenewe yo kuba ari mu bucuruzi, yakwegera urwego rw’abikorera(PSF) rukazamusura, rukareba aho akorera niba hujuje ibisabwa rukaba rwamuha uburenganzira agakora amasaha yose kuko hotel na Motel zemerewe gukora amasaha yose.

Gitifu kandi akomeza avuga ko batabujije abantu gukora nkuko babyise ahubwo ko nta muntu wemerewe guhabwa ibyo kunywa ngo yakire abantu bahicare cyeretse bajyana icyo kunywa mu ngo zabo.

Ntitwabashije kumenya niba iriya myanzuro iri mu murenge wa Busasamana gusa cyangwa niba no muyindi mirenge igize akarere ka Nyanza bihari kuko twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza ntibyadukundira gusa ntibyari bimenyerewe ko kumanywa hari abantu bakumirwa gucuruza.

Amakuru twamenye ni uko utazubahiriza ibyo yasabwe agafatwa azajya acibwa amande y’ibihumbi(20,000frws) .

Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage bayo gukora kugira ngo barusheho gutera imbere gusa uko byumvikana hari abari gukumirwa bitewe n’impamvu batangaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger