AmakuruPolitiki

Nyamasheke: Umugabo yishe Umugore we abanje kumureba mu nda

Umugabo wo mu karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mukansengimana Clémentine w’imyaka 42 wari utwite inda y’amezi 7.

Aba bari batuye mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato.

Uyu mugabo witwa Ndayambaje Antoine, bivugwa ko yishe umugore we akamufomozamo umwana wari ugiye kuba uwa karindwi yiyongera ku bandi batandatu bari bafitanye.

Mu Murenge wa Cyato, abaturage bahuruye aho byabereye ari benshi nyuma yo kumva iyo nkuru y’incamugongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato Harindintwari Jean Paul, yavuze ko byabaye ahagana saa sita z’ijoro, ariko ngo ntibazi icyo uyu mugabo yahoye umugore we nk’uko iyi nkuru ibivuga, mu gihe hataramenyekana icyo yakoreshe asatura umugore we inda.

Yagize ati: “Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye ari abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubacika, bamwirukaho baramufata. Ubu twamaze kumushyikiriza RIB turi gushaka uburyo umurambo w’umugore we wagezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma,mbere yo gushyingurwa.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu mugabo usanzwe avugwaho ubusinzi bukabije no kwaya umutungo w’urugo, yahoraga mu makimbirane n’umugore we kubera kutubahiriza inshingano z’urugo.

Bivugwa ko yakoze ubwo bwicanyi mu gihe ngo yari yiriwe anywera inzoga mu gasantere k’ubucuruzi ka Murambi ku Cyumweru, itariki ya 28 Mata.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger