AmakuruUncategorized

Nyagatare: Umwarimu yatawe muri yombi azira kugira umugore umwana yigisha utaruzuza imyaka y’ubukure

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ rutangaza ko Gakuru Jean Damascène  wari umwarimu ku ishuri ribanza rya Akayange riherereye mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kuryamana n’umunyeshuri yigishaga w’imyaka 16 bakaba babanaga nk’umugabo n’umugore.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019, ni bwo Gakuru yatawe muri yombi, nyuma yo gusanga yabanaga n’umwana yigishaga nk’umugore n’umugabo.

Nk’uko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ‘RIB’ Marie Michelle Umuhoza, yabitangaje, uyu mwarimu akurikiranyweho icyaha cyo kubana n’umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure.

Yagize ati “Yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho icyaha cyo kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo.”

Gakuru w’imyaka 26 kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 133 ivuga ku bihano bihabwa uwasambanyije umwana. Iteganya ko ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger