AmakuruUbukungu

Nyabihu: Ibiraro n’amateme 58 byangijwe n’ibiza byasanishijwe akayabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko ibiza byibasiye aka karere muri Gicurasi 2023 byangije ibiraro n’amateme 58, ariko uyu munsi byose byamaze gusanwa hakoreshejwe 206.204.178 Frw.

Ibi biraro n’amateme birimo ibinini byasanwe ku ngengo y’imari ya 2025/26 birimo icya Nyamutera cyo ku muhanda wa Kadahenda – Nyakiriba, ikiraro cya Gasiza, icya Mubayu, n’icya Bihe na Gabiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yavuze ko ibi biraro byose byasanywe.

Visi Meya avuga ko imirenge y’aka Karere yari yaragize ikibazo cy’ubuhahirane kubera ikibazo cy’ibiraro n’amateme byari byarangiritse ari nayo mpamvu babishyize mu byihutirwa ndetse bigahita bikemurwa, n’abaturage babyishimiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger