Imikino

Nshuti Dominique Savio yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

Kuyi uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama , umukinnyi wahoze akinira Rayon Sports akavamo yerekeza muri As Kigali, aha naho ntahamare kabiri agahita asesa amasezerano bari baragiranye ubu yamaze kwemeza ko ari umukinnyi wa APR FC kuko yakoreyemo imyitozo .

Ni kuri Stade ya Kicukiro aho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo Savio yahashimangiriye ko yamaze kuba umukinnyi wa APR FC kuko yakoranye imyitozo n’abagenzi be bo muri iyi kipe y’ ingabo z’igihugu ndetse uyu musore ugaragaza ko ari umwe mu bahanga bari muri ruhago ya hano mu Rwanda yahawe nimero 27.

AS Kigali yari yamuguze miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda (16.000.000 FRW), yemererwa imodoka n’inzu ariko Savio ngo bimwe yari yaremerewe ntabyo yahawe ari nabyo byatumye uyu musore ava muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Savio abaye umukinnyi wa gatatu ugiye muri APR FC muri Mutarama  nyuma ya Mugiraneza Jean Baptiste wavuye muri Gor Mahia kubera kudahabwa umwanya wo gukina ndetse na Iranzi Jean Claude.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger