Amakuru

Ngororero: Batanu bagwiriwe n’ikirombe bari bishoyemo bujura bahasiga ubuzima

Abantu batanu mu Karere ka Ngororero bagworiwe n’ikirombe bahasiga ubuzima ubwo bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo wabereyemo iyi mpanuka, Nzabakurikiza Alphonse, yemeje aya makuru, avuga ko abitabye Imana bajyanywe mu bitaro bya Muhororo kugira ngo bakorerwe isuzuma, mbere y’uko bashyingurwa kuri uyu wa Gatanu.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu dukunze kuberamo ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi by’amabuye y’agaciro bigwamo abantu ndetse iki kibazo kiri mu byo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragarijwe nk’intandaro y’isuri ikunze kwibasira ako Karere, mu ruzinduko aherutse kugirirayo ku wa 19 Gicurasi.

Umuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kibazo bagihaye umurongo uhamye ndetse banatanze uburenganzira ku bigo 18 byemerewe gukora ubu bucukuzi, mu bigo 32 byari bisanzwe bibukora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger