Neymar yagiriye imvune iteye ubwoba mu mukino wa mbere Messi yahuriyemo na Ramos
Umunya-Brésil Neymar Jr, yagiriye imvune iteye ubwoba mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya PSG yatsinzemo Saint-Etienne ibitego 3-1 kuri iki Cyumweru.
Ibitego bibiri bya Marquinhos na kimwe cya Angel Di Maria ni byo byafashije PSG kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.
Ni ibitego uko ari bitatu byaturutse ku mipira bariya bakinnyi bagiye bahabwa na Lionel Messi.
Ni Messi wahuriraga bwa mbere mu kibuga na myugariro Sergio Ramos basenyera umugozi umwe, nyuma y’imyaka myinshi ari abakeba muri shampiyona ya Espagne.
Ibyishimo bya PSG byamenetsemo inshishi ubwo Neymar yavunikaga mu gice cya kabiri cy’umukino.
Uyu rutahizamu yasohowe mu kibuga ku ngobyi ataka cyane, nyuma yo guterwa umuserebeko n’umukinnyi wa Saint-Etienne akavunika akagombambari.
Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ibyamubayeho ari ibisanzwe ku basportif.
Yavuze ko yizeye kuzagaruka ameze neza kurushaho.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Neymar agomba kumara hanze y’ikibuga, gusa birakekwa ko gishobora kuba kirekire.
Umutoza we Mauricio Pochettino yabwiye abanyamakuru ko igihe uyu mukinnyi uri mu bo PSG igenderaho agomba kumara hanze kizamenyekana nyuma yo gukorerwa ikizamini.