AmakuruAmakuru ashushye

New York :Madame Jeannette Kagame yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira umugore

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ya 14 y’umuryango utari uwa Leta World Vision, yabereye i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yasangije abayitabiriye ibyo u Rwanda rugezeho mu guteza imbere abagore n’abakobwa n’inyungu bibafiye

Muri inama ya 14 ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ushoboye, isi ishoboye” Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira gahunda yo guha urubuga umugore n’umukobwa ngo nawe abashe kwerekana ko ashoboye.

Yakomeje avuga ko kugirango ibi bigerweho, hagomba kongerwa imbaraga mu guhindura umuco wo kumva ko hari imirimo imwe n’imwe umugore atatunganya kimwe na mugenzi we w’umugabo.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation yashinze, wagize uruhare mu kongerera ubushobozi abaturage, abari abana bato bakavamo inkingi z’impinduka, abayobozi n’abafasha abandi mu myumvire.

Yagize ati: “Turacyakeneye abafatanyabikorwa, kugirango tuvaneho imbogamizi isigaye ariyo myumvire igikomeje kudindiza no gupfobya ubushobozi bw’umugore n’umukobwa, bityo ubushobozi yifititemo bukagaragara”.

Yatanze urugero rwo mu Rwanda, aho uruhare rw’umugore ruri guhinduka, ndetse n’amahirwe akaba arimo kwiyongera, kugirango bagendane n’iterambere ry’abagize sosiyete bose.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi, uruhare rw’umugore mu mpinduka ruragaragara. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 250 b’abagabo n’abagore bafite ijambo n’ubushake bwo gushyiraho uburyo bwizewe bwo guteza imbere umugore n’umukobwa.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 250 b’abagabo n’abagore bafite ijambo n’ubushake bwo gushyiraho uburyo bwizewe bwo guteza imbere umugore

Iyi nama ya 14 ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ushoboye, isi ishoboye”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger