Amakuru ashushye

NEC yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda mu matora ya Perezida

Komisiyo y’igihugu y’amatora [NEC] yashimye buri munyarwanda wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Ni amatora yabaye tariki 3 kanama ku banyarwanda baba hanze ndetse  na 4 ku baba mu Rwanda, kuva abakandida batangira kwiyamamaza kugera hatangajwe ibyavuye mu matora ntakuka , mu gihugu hose hari umutuzo ndetse umutekano ari wose.

Abakandida bari  bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repulika y’u Rwanda ni ‘Umukandida wigenga’ Mpayimana Phillipe , Paul Kagame uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza wa Gren Party.

Mu cyumweru gishize NEC yatangaje ko Paul Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi ariwe watsinze bidasubirwaho ku majwi 98.79 %; umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza abona 0.48%. Abatsinzwe bose bahise bemera ko batsinzwe.

Mu itangazo NEC yashyize hanze, Perezida wayo Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Komisiyo ishimira Abanyarwanda ubwitange bagaragaje ngo amatora agende neza.

Yagize ati “Komisiyo y’amatora irashimira byimazeyo Abanyarwanda ku ruhare bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, n’uburyo bayitwayemo muri rusange agakorwa mu mucyo n’umutekano bisesuye.”

NEC yanashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bayifashije ngo icyo gikorwa kigende neza.

Mbanda yagize ati “Komisiyo y’igihugu y’Amatora irashimira inzego zitandukanye, iza Leta n’izitari iza Leta, ubufatanye zayigaragarije nk’abafatanyabikorwa mu myiteguro no mu migendekere myiza y’amatora. Irashimira kandi abakorerabushake b’amatora umurava n’ubwitange byabo, byatumye amatora agenda neza.”

NEC yanashimiye Abanyarwanda by’umwihariko uburyo bakiriye neza ibyavuye mu matora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger