“…..Muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi”-Perezida Nkurunziza
Mu ijambo risoza icyumweru ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryise icyumweru cy’intwari, Perezida Pierre Nkurunziza yaburiye abo muri iri shyaka avuga ko bashaka guhemuka.
Iri jambo yarivugiye muri Commune Mubimbi mu ntara ya Bujumbura mu mpera y’icyumweru gishize aho yatangiye avuga iby’urugamba iri shyaka rye ryarwanye n’aho rigeze ubu.
Nkurunziza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwamaze imyaka hafi 15 ariko ngo ubu rwararangiye burundu kereka uzabasembura agashaka ko barugarura.
Ati: “Muri CNDD-FDD twahagaritse intambara burundu, uzatwibeshyaho tuzamwereka ko turya dukarabye, uzagerageza kwatsa umuriro azicuza icyo awakirije”.
Mu ijambo rye rigarukamo Imana kenshi, yavuze ko abashaka guhemuka bazaba bahemukiye Imana n’abenegihugu bityo ko batazagira amahoro.
Bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD-FDD cyane ishami ry’urubyiruko ‘Imbonerakure’ bivugwa ko bagiriye nabi abatari muri iryo shyaka nkuko raporo ya ONU ibigaragaza.
Bavugwa kandi mu bikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu nk’ubwicanyi, urugomo, gutera ubwoba, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ibindi, ibintu ubutegetsi bw’Uburundi bwahakanye bwivuye inyuma.
Perezida Nkurunziza we yaburiye abo mu ishyaka rye avuga ko ntawarihemutsemo ngo bimuhire.
Ati: “Erega ubu ho birakomeye, ibaze Imana tuyiha umwanya wa mbere muri CNDD-FDD none umwaka ushize twarabyishe umwanya wa mbere mu itegeko nshinga, muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi kandi ntimubifate nk’imikino kuko naje kubaburira”.
Bwana Nkurunziza ntiyaciye ku ruhande yavuze ko yabwiraga abayoboke ba CNDD-FDD. Ati “Imana iriteguye neza neza gukubitisha inkoni y’icyuma umuyoboke uzagerageza guhemuka”. Ibi yabivugaga mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yegereje. Yashakaga kumvikanisha ko mu gihe batakwitonda ishyaka ryabo ryatsindwa mu matora.
Iri shyaka rizaba rihanganye n’ayandi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha, kugeza ubu ntabwo riratangaza umukandida waryo muri ayo matora gusa ariko Perezida Nkurunziza akaba yaremeje ko ataziyamamaza muri ayo matora.