AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Museveni yavuze ko ibyihebe 7 bimaze kwicwa, 81 bitabwa muri yombi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kuva muri Kamena uyu mwaka inzego z’umutekano zo mu gihugu cye zishe ibyihebe birindwi mu bikomeje kugaba ibitero muri Uganda na ho 81 bitabwa muri yombi.

Museveni yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye, nyuma y’uko abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu hafi y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse no ku cyicaro cya Polisi i Kampala.

Ni ibitero yavuze ko byaguyemo abantu batatu n’ibyihebe bitatu; na ho 36 babikomerekeramo.

Museveni yavuze ko nyuma y’iminota 30 biriya bisasu bituritse ” CMI na Polisi bakomerekeje banafata icyihebe cya gatatu mu gace ka Katooke i Bwaise.”

Yavuze ko uyu mwiyahuzi witwa Musa Mudasiri wafatanwe n’igisasu cye nyuma yaje gupfa, ati: “ariko yaduhaye amakuru meza cyane mbere y’uko apfa.”

Uganda yatangiye kwibasirwa n’ibitero muri Kamena uyu mwaka, ubwo abagizi ba nabi bagabaga igitero ku modoka yari itwaye Gen Katumba Edouard Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’ubwikorezi, bica umushoferi we n’umukobwa we bari kumwe.

Perezida Museveni yavuze ko kuva Gen Katumba yagabwaho igitero hamaze kwicwa ibyihebe birindwi, na ho 81 birafatwa.

Ati: “Kuva mu gihe cy’igitero cyo kuri Gen Katumba, ibi bikurikira byagezweho. Barindwi bishwe banga gutabwa muri yombi, 81 batawe muri yombi na ho batatu bicwa n’ibisasu bari batwaye.”

Museveni yavuze ko mu byihebe byishwe harimo bibiri byagabye ibitero ejo i Kampala ubwo byageragezaga guhunga ngo bidatabwa muri yombi.

Yavuze ko “Uretse guhiga bukware ibyihebe, ingamba y’igihugu yo kuryamira amajanja iri gufasha mu kugabanya ibyakwangirika”.

Yakomeje aburira abari inyuma y’ibi bitero ko bazapfa, ati: “Bigaragaje mu gihe twiteguye kurushaho guhangana n’iterabwoba ryo mu mujyi. Bazapfa. Iterabwoba ryo mu cyaro ryatsinzwe muri 2007 muri Parike y’igihugu ya Semliki.”

Mu byihebe Perezida Museveni yavuze byishwe harimo umu-sheikh witwa Nsubuga Mohammed.

Asa n’umukomozaho, yavuze ko “Ingurube nyazo ni abantu nka Nsubuga, uwiyita Sheikh wayobyaga abakiri bato muri Lweza. Niba guturitsa abantu hari uwo bizohereza muri Jaanaa, niyituritse ubwe abere abandi akarorero aho kuyobya abakiri bato.”

Yunzemo ko kuko ibyihebe byabatumiye, bagomba kubigenderera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger