AmakuruPolitiki

Musanze:Hatowe abagize komite zitandukanye mu muryango wa RPF Inkotanyi

Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2023, mu karere ka Musanze hateraniye inteko idasanzwe y’umuryango wa RPF Inkotanyi yahuje abasanzwe ari abanyamuryango bawo baturutse mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Muri iyi nteko hatorewemo abayobozi muri komite nyobozi zitandukanye, aho Nsengimana Claudien uherutse gutorerwa kuyobora aka karere yatorewe kuba Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze.

Bwana Nsengimana Claudien yatowe ku bwiganze bw’amajwi 591, ahigitse Ndayizeye Olivier bari bahataniye umwanya, we wagize amajwi 82.

Akimara gutorerwa uyu mwanya yasezeranyije abanyamuryango “gukora ibishoboka byose kugira ngo umuryango wa RPF Inkotanyi ukore neza kandi abaturage babone ibyiza byawo dore ko ku ikubitiro yari yagaragaje ko umuryango wa RPF Inkotanyi ari ipfundo rikomeye rihuza Abanyarwanda.”

Mu bandi batowe harimo Nshirubwiko Emmanuel watorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza, mu gihe Hakizimana Léopold yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubutabera.

Abandi ni Nyirangirimana Vestine watorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza mu bagore na Uwabera Alice watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubutabera.

Mu rubyiruko Hakizimana Boniface yatorewe kuba Chairperson, Tuyisenge Gad kumwungiriza na ho Ishimwe Victoire agirwa umunyamabanga.

Abayobozi ba za Komisiyo z’Urubyiruko barimo Umuhoza Annualite yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, Munyaneza Théoneste atorerwa kuyobora Komisiyo y’Imiyoborere na Ishimwe Uwase Edith watorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza.

Aba bayobozi bahawe inshingano zo guhagararira abandi mu muryango wa RPF inkotanyi biyemeje gusigasira amahame y’umuryango baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger