AmakuruPolitiki

Musanze:Abiga mu mashuri makuru na za kaminuza biyemeje kubaka u Rwanda rutajegajega

Urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza zirindwi zo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba rwibumbiye mu mahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza wo kubaka Ubunyarwanda no kubaka u Rwanda rutajegajega.

Uru rubyiruko rwabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, mu karere ka Musanze, nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango Unity club Intwararumuri yahuje inzego z’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri makuru na za kaminuza bigishijwe byimbitse amateka y’u Rwanda na gahunda ya ndi Umunyarwanda bakaba bavuga ko hari byinshi bungutse.

Uwitonze Aline yagize ati:” Ntahanye ko ndi Umunyarwanda Kandi ndushaho kumenya neza indangagaciro za gahunda ya ndi Umunyarwanda ziganisha ku iterambere, ibi byose tuzabigeraho ari Uko twigiye ku mateka y’abatubanjirije yaba meza cyangwa mabi Kandi tugaharanira kuba ab’imbere mu kumvisha bagenzi bacu kugira imyumvire myiza yubaka igihugu”.

Yunganiwe na mugenzi we witwa Nyirimanzi Jean Baptiste wagize ati:” Nungutse byinshi Kandi ngomba kwigisha bagenzi banjye birimo kugira ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo dufatanye gusigasira uyu murage Inkotanyi zaduhaye”.

Uwacu Juliene yavuze ko aya mahugurwa azafasha uru rubyiruko gutegurwa u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza

Chair person wa kabiri w’umuryango Unity club Intwararumuri Uwacu Juliene avuga ko ibi biganiro bigamije gufasha urubyiruko kugena ejo heza h’igihugu.

Ati:” Ni ngombwa ko Abanyarwanda cyane cyane igice Kinini cy’urubyiruko rw’u Rwanda, gisobanukirwa neza aho tuvuye, amateka twanyuzemo ,impamvu tugomba kwimakaza Ubunyarwanda kurusha ikindi cyose, ni ya sano dusangiye bityo bigatuma ejo heza bahagena bazi neza impamvu n’amahiramo igihugu cyakoze, ni abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza ntibafite aho babujijwe kugera ariko aho bazahera ni mu mashuri aho biga, mu miryango yabo no muri sosiyete zindi babamo zo hirya no hino”.

Aya mahugurwa ari muri bimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize icyiciro cya Kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza zigera kuri 32 zo hirya no hino mu gihugu

Aya mahugurwa yitabiriwe n’inzego za leta zitandukanye zafashije uru rubyiruko gusobanukirwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda
Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye no gutanga ibitekerezo bya kubaka umuryango Nyarwanda
Uru rubyiruko ruvuga ko ruzafasha bagenzi babo kwigira ku mateka yaranze igihugu mu kubaka u Rwanda rushya
Bemeza ko ubumenyi bungutse bazabubyaza umusaruro bigisha bagenzi babo haba aho biga,mu ngo zabo na handi hatandukanye bahurira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger