Musanze: Umusaza ushinja abadive kumuhuguza ikibanza bakubakamo urusengero arasaba kurenganurwa
Umusaza witwa Mizero Jean Damasce utuye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Cyuve Akagari ka Bukinanyana Umudugudu wa Bubandu, arasaba kurenganurwa n’inzego zose bireba nyuma y’uko ashinja itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kumwambura ku ngufu ubutaka bwe bakubakamo urusengero.
Uyu musaza mu gahinda kenshi aganira n’umunyamakuru wa Teradignews.rw avuga ko ikibazo cye cyatangiye mu 1997, ubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe bwatangaga imirima ya ba gakondo bagamije gutuza impunzi zari zarahungutse zahunze muri 59.
Akomeza avuga ko Rucagu Boniface ariwe wari perefe icyo gihe, aho ngo ahari isambu yabo yari iherereye mu Kagari ka Mpenge bayigabanyije abagombaga gutuzwa nk’uko byari byemejwe n’uyu muyobozi, ariko we ahabwa ikibanza ahantu habi mu gishanga atabashaga kuhubaka bimworoheye asaba guhindurirwa agahabwa aho yubaka ku muhanda.
Mizero ngo yasubiye kureba uwari perefe ariwe Rucagu amusaba guhabwa ingurane kuko aho yahawe ari mu gishanga, maze ngo asaba uwari umuyobozi w’icyahoze ari umujyi wa Ruhengeri Mugabo John ngo bamufashe bamuhe ikibanza aho yishimiye abasha kubaka kuko ngo ari uburenganzira bwe.
Yagize ati ” Nasubiye kwa Rucagu mubwira ko aho bampaye ikibanza ari mu gishanga ntabasha kuhubaka, anyohereza ku wari meya Mugabo John kuko ariwe yari yarahaye misiyo yo gutuza neza ba gakondo babavanze n’abo b’59, nabwo nabyirutseho nk’amezi 3 bitarakemuka”
Akomeza avuga ko yasubiye kwa Rucagu kumubwira ko ikibanza atakibonye, maze atumiza abo bayobozi barimo n’uwari ushinzwe imiturire Ndimuto Augustin bakiganiraho bemeza ko bakimuha ahitwa de la mitier kuri GSK.
Ati” Kuko yari umuyobozi mukuru baramwumvise bemeza ko bazakimpa kuri de la mitier, biganirwaho muri njyanama bakora urutonde rw’abari bafite ibibazo nk’ibyanjye, bahabwa ibibanza kuri iyo lisite ndiho no 37 , abagize njyanama bose barasinya bemeza ko baduhaye ibi bibanza na kopi y’urwo rutonde ndayigendana n’izindi mpapuro zigaragaza uko nahawe icyo kibanza, ariko kuko mburana n’itorero rindusha imbaraga, guhera mu buyobozi kugeza mu nkiko barimo byatumye mbura undenganura”
Mizero akomeza avuga ko akimara guhabwa icyo kibanza yakizitiye kugira ngo agihe imbibi, hashize igihe gito ngo Abadive batangira kujya bahakorera amavuna, abimenye abwira pasiteri ko bakwiye kubimusaba kuko ari iwe, akimara kubiyama ntibongeye kuhagaruka, ngo gusa yatunguwe n’uko nka nyuma y’amezi atandatu abiyamye yabonye noneho batangiye kuhubaka.
Ati” Nabanje kujya kwaka ibyangombwa byo kubaka kuko nari naramaze kwishyura kuri final bank amafaranga yishyurwa iyo wabaga umaze guhabwa ipariseli yawe mfite na fagitire, barabinyimye nyuma mbikurikiranye nsanga bakuru banjye bakoze inyandiko mpimbano barahiyitirira barahagurusha uwahaguze amenye ko byakozwe mu manyanga nawe akigurisha n’abadive”
Avuga ko ikibazo yakijyanye mu nkiko naho bakamuriganya kuko uwari Perezida w’urukiko rw’ibanze yari umudive no mu nteko y’abacamanza naho harimo umudive ibintu avuga ko byatumye ahabwa ubutabera bwuzuye ibyo yita ko uwo yaregaga ari nawe yaregeraga, ariyo mpamvu ngo azakomeza gushaka ubutabera asaba kurenganurwa.
Mizero avuga ko yandikiye Rucagu wagize uruhare rukomeye mu kubona icyo kibanza kuko ariwe watuzaga abaturage, aho yamusabaga kumutangira ubuhamya mu rukiko, areandikira arusaba ko bazasaba Akarere n’Intara y’Amajyaruguru bakareba muri Arishive zabo bakarebamo inyandiko bakoze bakemura ibyo bibazo ariko kugeza n’ubu izo nyandiko Akarere ntikarazimuha.
Ati” Nandikiye Rucagu musaba kumbera umutangabuhamya ku buryo nabonyemo icyo kibanza binyuze mu mucyo, asubiza urukiko ko basaba Akarere n’Intara kureba mu bubiko bw’inyandiko impapuro zigaragaza uko icyo kibazo cyakemuwe, nanabisobanuriye Guverineri Mugabowagahunde asaba Akarere izo nyandiko ariko n’uyu munsi barazinyimye, abadive bakomeje kundusha imbaraga nkarengana mbireba”
Kugeza ubu yifuza ko yahabwa ibaruwa iherekeza urutonde rw’abahawe ibibanza muri Mpenge afite, yemeza neza uko ubwo butaka bwatanzwe n’abo bwahawe ngo kuko atsindwa mu rukiko bagaragaje ko ibibanza byahawe Mama we kandi ku rutonde atariho ahubwo ariwe wanditse.
Umwe mu bayobozi mu itorero Garilaya ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Kayitare Gaetan, avuga ko bo nk’itorero nta kibazo bafitanye na Mizero kuko bataguze nawe uwo baguze ahari kandi byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko
Yagize ati” Ubutaka twabuguze na Niyibizi Moussa mu 2007, dutangira kuhubaka mu 2012 aribwo yazaga yasaze akubita abayede ngo turubaka iwe, tubajije uwo twaguze nawe adusaba gukomeza kubaka kuko nawe yari yaguze n’abavandimwe be, yagiye kuturega aratsindwa”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanza Nsengimana Claudien, avuga ko impapuro uwo muturage asaba zirabonetse, anasaba abaturage kujya banyurwa n’imyanzuro y’inkiko aho gusiragira barushya abantu banatakaza byinshi.
Mu butumwa bugufi yagize ati” Ntabwo zabonetse, mu by’ukuri nkubwiye bicye kuri we kuko byansabye umwanya nshaka amakuru ariko ni ikibazo rwose abantu nk’aba bata umwanya wabo bakawutesha n’abandi. Icya mbere namwe mujye mubima amatwi munababwize ukuri”