AmakuruPolitiki

Musanze-Muko: Hari imidugudu 4 itaka gusigara inyuma kubera kutagira amashanyarazi

Abatuye mu midugudu ine yo mu murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze bavuga ko iterambere ryabo rigenda ritikira aho kujya mbere bitewe n’uko nta bikorwa by’iterambere bikenera umuriro w’amashanyarazi bafite.

Iyo midugudu ni Butare irimo ikigo cy’ishuri cya Muguri, Mubago, Buhano na Karambo aho abayituye bavuga ko bakurikije igihe bamaze nta muriro w’amashanyarazi bafite byatumye babaho mu buzima bubagoye cyane kuva ku byo kurya Kugeza ku bikorwa by’ikoranabuhanga.

Musabyimana Evaliste utuye mu mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa yagize ati’:” Ubu utubona hano tumeze nk’abatuye mu y’indi Si kuko tubona abandi bacana ariko twe ntitwanabirota, yewe nta n’ikimenyetso cy’uko tuzacana vuba kuko nta n’ipoto ishinzwe hano, ibi byose biratudindiza, rya terambere bahora badushishikariza ryavahe mu gihe dukenera kwiyogoshesha,kubetesha,guchaginga,… tukamanuka ku muhanda? twasigaye inyuma cyane kuko kuryama ni kare kubera agatadowa n’umwijima uba wiganje muri ibi bice byacu”.

Bavuga kandi ko ibi binadindiza ireme ry’uburezi ry’abana biga mu kigo cy’ishuri cya Muguri barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batazi gucana mashine (Computer) na Smart phone kuko ababyeyi babo birinda kuzibaha ngo batamara umuriro kongera guchaginga bikaba ingorabahizi”.

Nyirabahinzi Specioza yagize ati’:” Nibaza impamvu tudahabwa umuriro bikanyobera kuko nahatari aha urahagera, ntaho turikwerekeza rwose, urugero(…)fatira ku bana bacu biga mu ishuri rya Muguri batabona uburyo bwo gusubira mu byo bize, nta koranabuhanga bazi habe no Kwatsa computer no gukoresha Telephone kuko turazibima kubera uburyo bwo kongera kubona umuriro bigoye, harya uyu mwana azahurirahe n’uwatangiye kubikoresha akiri muri Garidiene?”

Bavuga ko Isi yabasize kubera kubaho mu buryo buteye inyuma

Uretse ibi aba baturage bagaragaza ko kudahabwa umuriro kwabo bisa naho ari ukwirengagizwa kuko hari imidugudu ya Kibuye na Kamaheke baturanye icana n’ubwo nabo bavuga ko umuriro bafite udahagije.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Musanze Munyanziza Jasson yavuze ko hari ibiteganwa gukorwa muri iyi midugudu kugira ngo nabo babashe gucana by’umwihariko ku ikubitiro hifashishinwe imirasire y’izuba.

Yagize ati’:” Nibyo iyi midugudu iri mu bice dufite muri gahunda Kandi tugiye gutangira kugeramo vuba, ubusanzwe mu gutanga uburyo bwo gucana hari aho dukoresha amapoto n’aho adakenerwa cyangwa atoroha kugera ariyo mpamvu tubaha imirasire y’izuba ndetse tukanabshishikariza kwitabira kuyikoresha mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye cyo kureba ahanyura amapoto”.

“Mpereye ku mudugudu wa Buhano baraba bakoresha imirasire y’izuba, muri Butare hari igice kinyuramo umuriro w’amashanyarazi bivuze ko hazashingwamo amapoto ariko muri iki gihe bitarashoboka tukaba tubashishikarije gukoresha imirasire y’izuba kimwe no mu mudugudu wa Karambo imiyoboro izagenda yiyongera iganamo ndetse na Mubago bikaba uko, muri Buhano bishobora kuzatinda kuhanyuza amapoto kuko ntayo ahari ariko baba bakoresha imirasire tukazagenda tuvugurura buri uko ubushobozi bubonetse”.

“Twitegura gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze mu buryo bwo gutanga imirasire y’izuba kugira ngo na wa w’undi ufite ubushobozi buke..abashe kuwubona bitamugoye ku buryo buri wese azaba ari gucana”.

Uyu muyobozi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo muri iyi midugudu gutanga amakuru anoze ku baturage babo kugira ngo bahabwe serivise nziza, anasaba abaturage gushishikarira gukoresha imirasire ku gira ngo umuriro wo ku mapoto uzabagereho ubunganira aho kubasanga mu mwijima.

Abarerera mu kigo cy’ishuri cya Muguri bavuga ko abana babo basoza nta bumenyi bafite mu ikoranabuhanga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger