AmakuruPolitiki

Musanze: Impuguke zo muri Argentina zagiriye uruzunduko mu kigo cy’igihugu cy’amahoro rwitezweho ubufatanye

Kuwa 11 Nyakanga 2023, Impuguke ziturutse mu Kigo cyitwa Fundación Meridiano cyo muri Argentina,zagiriye uruzunduko mu kigo cy’igihugu cy’amahoro giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze zishimira intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga amahoro n’umutekano bya rwo no hirya no hino ku Isi.

Izi mpuguke zagiriye uru ruzinduko muri Rwanda Peace Academy, nyuma yo gusura za Minisiteri ndetse n’ibigo bya Leta, mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo; aha bakaba bagenzwaga no kureba intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kubungabunga amahoro.

Iri tsinda rigizwe n’abantu babiri barimo Mariana Altieri, Umuyobozi wa Fundación Meridiano na Hernán Novara. Bakigera muri iki kigo, basobanuriwe imikorere n’uruhare rwacyo mu kubaka amahoro, binyuze mu mahugurwa y’igihe gito giha abo mu nzego za gisivili, igisirikari n’igipolisi.

Baneretswe ishusho y’uko bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bihagaze mu bijyanye n’umutekano, n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu biyakeneye ku isi.

Mariana Altieri yavuze ko hari byinshi bungukiye ku bunararibonye bw’u Rwanda, mu kubaka amahoro.

Yagize ati “Twashimishijwe n’uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka, rukaba rugeze ku rwego rwo kubaka amahoro bihereye mu banyagihugu ubwabo. Twabonye ukuntu Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije yaba mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda Leta igenda ibashyiriraho, uburyo ubuzima bwitaweho, imibanire y’abaturage, ubona ko bafite ituze n’ibindi byiciro binyuranye bigaragaza ingero zifatika z’uburyo amahoro yitaweho yaba mu gihugu imbere kandi bikanarenga bikagera no mu bindi bihugu”.

Ati “Dutekereza ko uru ruzinduko rudusigira umukoro w’ibyo dushobora gutekereza dufatanyije, tukaba twanagirana ubufatanye cyane ko hari byinshi ibigo byombi, yaba icyacu n’ikingiki twasuye duhuriyeho”.

Mariana Altieri yavuze ko hari byinshi bungukiye ku bunararibonye bw’u Rwanda, mu kubaka amahoro

Ikigo Fundación Merdiano, gihuriwemo n’impuguke z’abashakashatsi bakorana na za Kaminuza, bwibanda ku mibanire n’iterambere ku rwego mpuzamahanga; kikanatanga ubujyanama kuri za politiki zinyuranye mu bigo bya Leta, ibyigenga na za Minisiteri mu gihugu cya Argentine, cyane cyane mu birebana no kubaka amahoro.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, ashimangira ko uru rugendo ari ingirakamaro ku mpande zombi.

Yagize ati “Uruzinduko rw’aba bayobozi rwadufashije kugira ibyo tubigiraho, cyane ko ari n’ikigo giteye imbere mu bushakashatsi bukorerwa ku rwego rwa za Kaminuza zabo zirimo izigisha amahoro. Twabagaragarije uko dukora na bo badusangiza ibyabo, bityo kumenya ibibera ahandi yaba ku ruhande rwabo n’uruhande rwacu, tugasanga ari ingirakamaro cyane mu kuzamura iterambere ry’impande zombi”.

Col Jill Rutaremara yavuze ko inyungu y’iyi mikorabire izagaragara ku mpande zombi

Muri uru rugendoshuri, izi mpuguke zabanje gusura za Minisiteri zitandukanye harimo MIGEPROF, MININFRA, MINICOM, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger