AmakuruPolitiki

Musanze: Abakoresha isoko rya Karwasa baratakamba ngo bakizwe umwanda w’ubwiherero n’ikimoteri byuzuye

Bamwe mu bakorera mu Isoko rya Karwasa riri mu Karere ka Musanze mu Murenge was Gacaca n’abaritema bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ubwiherero n’ikimoteri byari iby’iryo Soko bagasaba inzego bireba kubifataho umwanzuro bikahakurwa.

Abo baturage bavuga ko hagiye gushyira imyaka ibiri ubwiherero bwakoreshwa n’abikorera muri iryo Soko bwarizuye ku buryo muri iki gihe iyo wariremye uhashaka kwiherera bigoranye cyane kuko hari n’abambuka umuhanda was kaburimbo bakajya gutira ubwiherero mu baturage ndetse hari na bamwe badatinya kwikinga mu mirima no mu nkengero z’imihanda cyane cyane iyo bwije.

Usibye ikibazo cy’ubwiherero bw’abakoresha isoko rya Karwasa bwuzuye bikaba biteje umwanda kubera umunoko n’amasazi abuturukamo akanduza ikirirwa atuma mu Isoko, ngo hiyongeraho n’ikimoteri nacyo cyuzuyemo umwanda aho kuri ubu umunuko n’amasazi aribyo bisanganira abarema iryo Soko cyane cyane iyo izuba ribikubisemo ariho bahera basaba inzego bireba kubafasha iyo myamda ikahakurwa kuko bafite impungenge z’uko ishobora kuzabateza Andi makuba mu buzima.

Nyiranizeyimana Immaculée, ni umwe muri bo urema iryo Soko, yagizwe ati” Njye ni kenshi ndema iri Soko nje guhaha kuko ntuye hariya hakurya. Uzi kunyura kuri iki kimoteri akazuba Kari kuba! Umunuko n’amasazi nibyo bigusanganira ndetse hari n’igihe usanga biri kugera no mu Isoko. Twe biraturenze abayobozi nibo babifataho umwanzuro, ariko bivuye hano bitaraduteza indwara byadushimisha.”

Umuyobozi w’abacururiza mu Isoko rya Karwasa, Serugendo Amos bakunze kwita Kagabo, nawe yemeza ko ibyo byose bibangamiye akavuga ko biteguye gutanga ubufasha bwose basaba ariko bigakosorwa ariko bo ubwabo bonyine ngo birenze ubushobozi bwabo.

Yagizwe ati” Muri iri Soko dufite ibibazo bikomeye kuko nkatwe tuhakorera usanga kwiherera bisaba kujya mu ngo z’abaturage kubatira, abatugana nabo ntibabona aho kwiherera kuko aho twari dufite haruzuye kandi birenze ubushobozi bwacu. Umwanda usigsye uhari uduteye impungenge kuko umunuko n’isazi usanga bigera no mu nzu zicururizwamo. ”

Akomeza agira ati” Iki kimoteri nacyo murabona ko cyuzuye tubura aho tumena imyanda bamwe bagapfa kuyizana bakongera kuri iyi. Turasaba inzego bireba ko zadufasha natwe twiteguye kugira icyo twakora Ibi bikava aha bakatwubakira n’ubwiherero natwe tugasirimuka kuko Musanze iri gutera imbere sitwe dukwiye gusigara inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko ikibazo cyo kubona aho gushyira imyanda muri Musanze gihari, ariko ko bagiye gukoresha ikimoteri cya Cyuve gisanzwe gishyirwamo imyanda niyo ikajyanwayo naho ku kibazo cy’ubwiherero cyo asaba abo bacuruzi gukorana n’Umurenge wa Gacaca bagashaka ahaba hifashishwa mu gihe igisubizo kirambye kizaboneka iyi Santere imaze kuvugururwa.

Ati” Dufite ikibazo muri Musanze cyo kubona aho dushyira imyanda ariko hari ikimoteri nacyo gikenewe kwimurwa cya Cyuve. Turavugana na rwiyemezamirimo ufite isoko ryo gutwara imyanda noneho iki cya Karwasa abe yayikuramo ijyanwe mu Cyuve mu gihe tutarabona ikimoteri kigezweho duteganya mu minsi iri imbere.”

Akomeza agira ati” Ku kibazo cy’ubwiherero cyo abo bacuruzi twemeranyije ko bafatanya n’Umurenge hakaba hashatswe uburyo bwo kwifashishwa ariko igisubizo kirambye ho tugitegereje muri gahunda yo kuvugururwa no kwagurwa Umujyi wa Musanze ndetse n’iyi Santere ya Karwasa azagerwaho izaba ifite ibyo byose bijyanye n’igihe.”

Santere ya Karwasa iri mu nkengero z’Umujyi wa Musanze ahagenda haters imbere umunsi ku wundi kubera ubucuruzi buhakorerwa bwiganjemo ubw’imyaka year mu mirenge iyegereye.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubyaza umusaruro imyanda hakorwamo ibicanwa bitandukanye mu gihe mbere byafatwaga nk’imyanda ndetse ikangiza n’ibidukikije, hari n’abateraga imbere gato bakayibyazamo amashanyarazi.


Yanditswe na Bazatsinda J.Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger