AmakuruAmakuru ashushye

Muri Gereza zo mu Rwanda hagiye gushyirwamo telephone izifashishwa n’ abafunzwe n’imiryango yabo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda hagiye gushyirwaho umurongo wa telefoni utishyurwa, abari hanze bazajya babasha guhamagaraho ababo bafunzwe.

RCS yatangaje ko yashyizeho amatelefoni aho buri wese azajya ahabwa iminota itanu yo guhamagara akagura ikarita akabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Televiziyo Rwanda ko abafite ikibazo cyo kuvugana n’abo kigiye gukemuka mu munsi mike hashyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya babasha gukoresha bahamagara ababo bari mu magereza.

Ni igikorwa abafunzwe n’imiryango yabo bashimye bavuga ko nubwo batabashaga kubonana ariko byibuze babashaga kumenya amakuru yabo bitabagoye.

Ku ruhande rw’abafite ababo bafunzwe, bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko babasha kumenya amakuru y’ababo niyo agize ikibazo abasha kubitabaza. Bavuga ko imbogamizi isigaye ari iy’uko bo igihe bashakiye batabasha kuvugana n’abari muri gereza.

SSP Pelly Gakwaya Uwera  asubiza iki kibazo yagize ati “Ubuyobozi bukuru bwa RCS bwaboneyeho gushaka ubundi buryo, butekereza ku gushaka ya mirongo migufi ihamagarwaho ku buntu, ubwo buryo bushyirwaho kugira ngo na ya miryango itishoboye igire uburyo bwo kuvugana n’ababo bamenye uko babayeho.”

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera  yatangaje ko mu magereza hakomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19 imfungwa n’abagororwa ku buryo mu gihe kidatinze uwipimishije iki cyorezo azajya abasha gusura uwe ufunze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger