AmakuruImikino

Muri Argentina hari kubera Copa America y’abafite ubumuga bw’Ubugufi

Mu gihugu cya Argentina hari kubera irushanwa ry’umupira w’amaguru rigizwe n’amakipe y’ibihugu byo muri America y’Amajyepfo(Copa America) rihuriwemo n’abakinnyi bafite ubumuga bw’ubugufi.

Iri rushanwa ni irya mbere rihuriwemo n’abafite ubumuga rihuriwemo n’ibihugu byo mu majyepfo ya Amerika, ndetse n’irya mbere mpuzamahanga ribayeho muri rusange.

Ni  irushanwa ryateguwe mu rwego rwo guhashya ihohoterwa rikorerwa abantu bafite ubumuga bw’ubugufi mu gihe bashatse kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’umupira w’amaguru.

Insanganyamatsiko y’iri rushanwa igira iti”Fata buri umwe wese nk’uko wifuza ko bagufata. Twese mu rumuri rwacu dushobora gushashagirana mu gihe duhawe amahirwe.”

Bamwe mu bagize amakipe ari muri rino rushanwa banagize uruhare mu itegurwa ryaryo, bagaragarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko bashimishijwe na ryo.

Martin Klebba, ni umwe mu bagize ikipe ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu yagize ati”Iri rushanwa rigamije guha buri umwe amahirwe angana n’ay’abandi, waba uri mugufi cyangwa ufite ikindi kibazo; impumyi, ubumuga bwo kutumva n’ibindi.”

Facundo Rojas, kapiteni wa Argentina na we yunze mu rya Martin agira ati” Ibi biduha amahirwe yo kwereka isi abo turi bo, icyo dukozemo ndetse n’icyo dushoboye gukora. Ni ingirakamaro cyane kuba duhagarariye bamwe mu bafite ubumuga batotezwa cyane bitewe n’uko baremwe. Intego nyamukuru ni ukubamenya, kububahisha no kubaha amahoro.”

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 25 z’uku kwezi. Rihuriwemo ibihugu 9 ari byo Brazil, Chile, Colombia, Peru, Paraguay, Bolivia, Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika na Maroc yaje nk’umutumirwa.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe kubera i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentina ku cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger