Mukura VS iri mu gahinda ko gupfusha umufana wayo ukomeye
Ubuyobozi bwa Mukura VS, bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rw’uwari Umunyamuryango wa yo, Mukanemeye Madeleine “Mama Mukura”, wazize uburwayi.
Iyi nkuru ibabaje, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025.
Ikipe ya Mukura VS ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa X, yemeje ko “Mama Mukura” yitabye Imana.
Bagize bati “Ubuyobozi bwa Mukura VS, bubabajwe ko kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Gahunda yo kumuherekeza turaza kuzibamenyesha.”
Uyu mubyeyi uzwi nk’umukunzi ukomeye w’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yari umwe mu bakunzi bakomeye b’ikipe y’Igihugu, Amavubi.
