i Rubavu ku wa 29 Kamena 2019 habereye igitaramo gikomeye cya Iwacu Muzika Festival cyateguwe na EAP. Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi nyarwanda b’amazina akomeye.
Iwacu Muzika Festival 2019 yabaye ku nshuro yayo ya kabiri ibera mu karere ka Rubavu ku kibuga cya Nengo ahitabiriye abantu benshi cyane barimo Minisitiri Nyirasafari Esperance ukurikiye MINISOPC ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo.
Abandi bayobozi bitabiriye iki gitaramo cy’i Rubavu harimo Mayor w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, Joseph Habineza umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd, n’abandi.
ki gitaramo cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare ari bo: Amalon, Social Mula, Makanyaga Abdul, Queen Cha, Riderman na Christopher na Nsengiyumva/Igisupusupu uzaririmba muri bitaramo byose uko ari bitanu. The Same b’i Rubavu baririmbye muri iki gitaramo barishimirwa na cyane ko bari iwabo.
Saa Kumi n’imwe ni bwo Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu yakiriwe ku rubyiniro, Ntiyatinze mu magambo ahubwo yahise atangira aririmba ‘Icange Mukobwa’. Abanya-Rubavu bamweretse urukundo bikomeye.
Umuhanzi ufite ibigwi byihariye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hiphop,Riderman niwe wasoze iki gitaramo asoza benshi ubona batabishaka. Riderman yabaririmbiye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Holo’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Ikinyarwanda’, ‘Ntakibazo’ ft Urban Boys, ‘Abanyabirori’ n’izindi yagiye aririmbaho uduce duto duto.
Twabibutsa ko tariki 13 Nyakanga 2019 Iwacu Muzika Festival izakomereza mu karere ka Huye, ikomereze i Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, hanyuma izasorezwe mu mujyi wa Kigali tariki 20 Kanama 2019. Ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe na EAP ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), biterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa. Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza #Kwibohora25.