Imyidagaduro

Mr Eazi yashotoye Wizkid amwishongoraho bivugisha benshi

Mr Eazi yashotoye Wizkid amubwira ko ntaho bahuriye amubwira ko kurubu ariwe uyoboye mu muziki muri Africa ndetse no ku isi hose.

ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo yo muri Ghana aho yavuze ko  ariwe muhanzi ukomeje kwinjirizwa n’umuziki kugeza ubu  muri Africa y’iburengerazuba,

ati ” Sinshaka kubasetsa cyangwa se ngo nifuze ko mwabigira imikino gusa mu mwaka washize ninjye muhanzi wo muri Africa y’iburengerazuba wabashije kugurisha indirimbo cyane kuri Spoty,Apple Music, Pandora, Tidal … uwa kabiri akaba Wizkid.”

Mr Eazi yongeye kwemeza ko yagiranye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Wizkid yitwa Starboy entertainment gusa uyu muhanzi Wizkid aza kubitera utwatsi avuga ko nta masezerano uyu muhanzi afitanye na Starboy entertainment gusa yemeza ko bakorana bya hafi.

Mr Eazi yashotoye uyu muhanzi benshi bakeka ko yaba ashaka ko batangira guterana amagambo nkuko byabaye mu minsi yashize hagati y’uyu muhanzi[Wizkid] na Davido ,aho bakozanyijeho kakahava ndetse abantu bagatungurwa no kubona aba bahanzi bose bamaze kubaka amazina muri Africa bishyira kukarubanda.

Aya makimbirane gusa yaje kurangirira ku mbuga nkoranyambaga aho bose bateranye amagambo gusa nyuma yabyo bakaza kwinumira bakanga kugira byinshi bavuga mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria.

Mr Eazi ni umwe mu bahanzi bahanzwe amaso muriki gihe ndetse byanamuhesheje amahirwe yo gutumirwa ngo aze gutaramira abanyarwanda mu minsi yashize aho yishimiwe bitagira ingano ndetse abari bitabiriye aho yakoreye igitaramo bagataha baseta ibirenge kubera kuryoherwa no kumva yakomeza kubasusurutsa.

Uyu muhanzi ufite inkomoko muri Ghana na Nigeria ,kurubu izina rye rimaze gutumbagira ndetse bikomeje kugaragazwa n’uko ari gutambagira isi mu bitaramo arimo byo kuzenguruka ibihugu bitandukanye .

Mr Eazi w’imyaka 26 kurubu hari byinshi umuziki umaze kumugezaho ndetse yasize umwuga yakoraga wo gucukura amabuye ahitamo kuyoboka umuziki no kuririmbira abakunzi b’injyana ya Banku na Afrobeats.

Gusa yirengagiza ibigwi Wizkid afite kuko uyu muhanzi ari umwe mu bahanzi bubashywe kandi akaba amaze imyaka myinshi ,Wizkid amaze gukorana n’abahanzi bakomeye bo muri Amerika barimo Drake ,Dolla $ign n’abandi.

Mr Eazi uheruka mu Rwanda yatangaje ko yishimiye bitavugwa uburyo iki gihugu giteye ,nta kurya indimi avuga ko uburanga bw’abakobwa b’abanyarwanda bwihariye.

uyu muhanzi kandi yavuze ko bimukundiye yagura inzu mu Rwanda kuko yahakunze kandi akaba ar’igihugu gifite itandukaniro n’ibindi yagezemo byiganjemo iby’uburayi,Amerika,Africa ndetse n’ibindi byo ku yindi migabane igize isi.

Kugeza ubu Wizkid ntacyo aratangaza kukuba uyu muhanzi[Mr Eazi]  yavuze ko yamurushije kwinjiza amafaranga mu mwaka washize binyuze mu kugurisha indirimbo ku mbuga zitandukanye zicuruza ibihangano kuri murandasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger