AmakuruPolitiki

Mozambique: Perezida n’abaturage bafatiye ibyihebe umwanzuro wa kigabo i Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yatangaje ko we n’abaturage b’iki gihugu biteguye kongera kwakira muri sosiyete ibyeihe byaneshejwe mu rugamba rw’i Cabo Delgado ariko bikaba bikibunga mu mashyamba yo hirya no hino muri iyi ntara.

Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’Intsinzi, wizihizwa kuwa 7 Nzeri buri mwaka muri iki gihugu.

Perezida Nyusi yavuze ko kuva ibyihebe byo muri Mozambique byatsindwa urugamba rw’iterabwoba byirirwaga bibunga mu mashyamba yo hirya no hino mu ntara ya Cabo Delgado.

Yasabye abari barishoye muri ibi bikorwa by’iterabwoba kumanika intwaro kugira ngo bongere kwakirwa muri sosiyete.

Ati “Abaturage ba Mozambique ntabwo bigeze barangwa n’urwango. Mushobora kugaruka mukabana natwe, ubundi tukubaka igihugu cyacu. Muzane intwaro zanyu ubundi mumanike amaboko, hari benshi bagiye bamanika amaboko mu mezi yashize.”

“Ndahamagarira aba baturage ba Mozambique bakiri mu mashyamba kwishyikiriza ubuyobozi, mbizeza ko bazakirwa neza nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bamanitse amaboko bakareka ibyaha kuri ubu bakaba batekanye hamwe n’imiryango yabo n’inshuti zabo.”

Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ryari ryibasiye Intara ya Cabo Delgado, rwagizwemo uruhare n’Ingabo z’iki gihugu, ku bufatanye n’iz’u Rwanda RDF ndetse n’iz’umuryango wa SADC.

Kugeza ubu n’ubwo uru rugamba rutararangira ku kigero cy’100%, abaturage bari baravuye mu byabo bamaze gutaha ndetse n’imirimo irasubukurwa mu bice byinshi by’iyi ntara.

Amakuru atangwa na Leta ya Mozambique agaragza ko ibi bikorwa by’iterabwoba byaguyemo abaturage b’iki gihugu barenga 2000, mu gihe ibikorwaremezo bitandukanye na byo byahangirikiye cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger