AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique : Ingabo z’u Rwanda na Polisi bakorewe igitaramo gisoza umwaka

Kuva mu 2017 ubwo Intara ya Cabo Delgado yibasirwaga n’ibyihebe, abasaga 3000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo kuri ubu Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku wa 9 Nyakanga 2021 bageze aheza bahashya ibyihebe .

Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia. Indi mijyi yakuwe mu maboko y’inyeshyamba ni nka Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi.

Nyuma yo kugera kuri ibi Guverinoma ya Mozambique yateguye igitaramo kirangiza umwaka cyaraye gikorewe ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo mu rwego rwo kuzishimira uruhare zagize mu kubohora Umujyi wa Mocimboa Da Praia mu mezi macye ashize.

Itsinda rya muzika mu ngabo za Mozambique niryo ryabasusurukije rikaba ryari rifatanyije n’abandi bahanzi bamamaye muri kiriya gihugu barimo uwitwa Luisa Zélia Sebastiana da Graça Madade popularly known as “LILOCA” ukomoka ahitwa Pemba.

Iki gitaramo cyabereye mu nkengero z’Ikibuga cy’indege ya Mocimboa De Praia, kikaba cyanitabiriwe n’abandi basirikare ba Mozambique.

Hari n’abandi basirikare bo muri SADC nabo bari muri Mozambique gufasha kiriya gihugu kwirukana abarwanyi bari baragize Cabo Delgado akarima kabo.

Brig Gen Pascal Muhizi wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda akaba asanzwe ashinzwe ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado nawe yashimye imikoranire bagenzi be bo muri Mozambique beretse ingabo z’u Rwanda ndetse no kuba zarabatumiye ngo basangire Noheli n’Ubunani.

Umugaba w’Ingabo za Mozambique Gen Joaquim MANGRASSE yatanze ubutumwa bushima imbaraga

Ati: “ Twaje hano kugira ngo twishimire ibyiza twagezeho binyuze mu bufatanye bw’ingabo zacu, iz’u Rwwanda n’iz’ibihugu bigize SADC. Twe abanya Mozambique twishimira gukorana namwe kandi akazi mukora tugaha agaciro.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zimaze igihe  mu Ntara ya Cabo Delgado zitahagiye ku bw’impanuka, ahubwo ari umusanzu zasabwe ngo zifatanye n’iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yari ari kugirira muri icyo gihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga umusanzu warwo nk’igihugu cya Afurika gishakira ineza umugabane, rugenda rugiye gutabara igihugu cy’inshuti nyuma yo kwitabazwa.

Yavuze ko kubera iyo mpamvu ingabo z’u Rwanda zitari muri icyo gihugu ku bw’impanuka, ari nayo mpamvu zikora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwazijyanye busohozwe neza, ikibazo kirangire.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abandi basirikare ba Mozambique.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger