AmakuruPolitiki

MONUSCO yiyemeje gufasha FARDC isumbirinwe na M23

Ingabo za MONUSCO ziyemeje gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), zikomeje gukubitwa inshuro n’umutwe wa M23 uri kwigarurira uduce dutandukanye tw’iki gihugu.

Kugeza ubu ngo inkomere z’intambara zirimo kwitabwaho n’ingabo za MONUSCO bijyanye no kubarinda kugirango badakomeza guhungabanywa n’imirwano, nk’uko Jenerali Benoit Chavannat, umuyobozi wungirije w’ingabo za MONUSCO,yabibwiye Radio Okapi

MONUSCO itangaje ibi mu gihe abantu bakomeje kwibaza ibyo ihuguyemo, kuko imirwano hagati ya FARDC na M23 ikomeje kwangiza abaturage mu buryo bwose nyamara ntigire icyo ikora kandi aricyo cyayizanye.

Nubwo umuyobozi wa MONUSCO avuga ko bari gufasha FARDC ntakibigaragaza kuko izi ngabo zikomeje gukubitwa incuro n’inyeshyamba za M23, zamaze no kubambura tumwe mu duce basanzwe bagenzura.

Icyakora yavuze ko ibyo bari gukora byise bari gushingira kucyabaze nye muri Congo, hario gufasha abaturage no koroshya ko ibikenerwa by’ibanze bibageraho ku gihe kandi neza, cyane binyuze mu gushakira umutekano umuhanda wa Goma Rutchuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger